Kigali – Masaka: Abatujwe mu Mudugudu wa Nyamyijima babayeho bate?

0Shares

Abatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo uherereye mu Mudugudu wa Nyamyijima mu Kagari ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro barashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwabafashije bakaba basoje umwaka wa 2024 bafite inzu zo kubamo.

Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2024, nibwo abagize imiryango umunani baje biyongera ku bari basanzwe batuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyamyijima mu Kagari ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka.Iyo miryango yavanywe mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Cyicuro mu Mujyi wa Kigali, aho igaraaza ko mbere yo kwimurwa ubuzima bwari bugoye cyane.

Iyo mirynago kandi ivuga ko aho iturijwe muri uwo mudugudu w’icyitegererezo wa Nyamyijima ubuzima bwahindutse ndetse ubu bakaba bashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwabafashije bakaba basoje umwaka batagikodesha.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, avuga ko igikorwa cyo gutuza abatishoboye kizakomeza no mu mwaka wa 2025, agasaba abahabwa amazu kugira uruhare mu guhindura imibereho yabo.

Uyu mudugudu batuyemo wubatsemo inzu imwe isangiwe n’imiryango 2 (Two in One), harimo imiryango ijyera ku 140, irimo abatishoboye, ingabo zamugariye ku rugamba n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Ni inzu bahawe zirimo ibikoresho birimo iby’isuku, intebe zo kwicaraho, ibiryamirwa n’ibikoni byo gutunganyirizamo amafunguro. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *