Kigali: Isabukuru y’Umuhanzikazi Murava n’Umugabo we yaranzwe n’Imitoma iryoheye Amatwi

0Shares

Urugo rw’Umuhanzikazi Annette Murava n’Umugabo we Bishop Gafaranga rwongeye gusembura amarangamutima y’abakunzi b’uyu Muryango, nyuma y’Imitoma babwiranye ku isabukuru ya Murava.

Ku ikubitiro, Gafaranga yifuriza umukunzi we isabukuru nziza, mu magambo meza y’urukundo aryoheye amatwi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yamushimiye kuba yaramurwaniye ishyaka.

Ati:”Isabukuru nziza mugore wanjye nkunda, ndashima Imana yo yakongereye umwaka wo kubaho, kugirango ukomeze umpe ibyishimo mu buryo bwose kandi nanjye nkomeza kuguha ibyishimo mu buryo bwose. Nezezwa n’uburyo unyitaho ukandwanira ishyaka, komeza utere imbere mu buryo bw’umwuka n’u bw’umubiri kandi ndakwifuriza kugera ku nzozi zawe”.

Annette Murava nawe yamusubije amushimira, avuga ko Imana yamuhaye umugabo umukwiriye.

Ati:”Urakoze cyane mutima. Nishimira buri kimwe ndetse n’ibihe byiza twagiranye kandi nkaba nshimira Imana ko uyu mwaka ugeze turi kumwe nk’abarushinze b’abanyamugisha. Ntewe amatsiko no kuzareba indi myaka turi kumwe kandi dukomeza kwishimira imigisha Imana yatugeneye”.

Ni inshuro ya mbere Annette Murava yizihije isabukuru ye y’amavuko ari umugore. Ubukwe bwe na Gafaranga bwabaye tariki ya 11 Gashyantare 2023.

Ni ubukwe bwavuzwe cyane bitewe n’uburyo bwagizwe ibanga bukitabirwa n’abatumiwe gusa.

Uretse ibi kandi, hari n’abatumiwe babujijwe kwinjira aho bwabereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *