Inzobere mu buhinzi zivuga ko ibihugu bya Afrika bikwiye guhuza amategeko agenga ubutubuzi, ubucuruzi n’uruhererekane nyongeragaciro ku mbuto z’ibihingwa kugira ngo abahinzi babone izihagije kandi zuzujuje ubuziranenge.
Ibi basanga bizongera n’ingano y’imbuto Umugabane wa Afurika ucuruza ku isoko mpuzamahanga ikiri ku gipimo cya 2% ugereranije n’iziva ku yindi migabane.
Gutunganyiriza imbuto z’ibihingwa ku Mugabane wa Afurika byakunze kuba ikibazo cy’ingorabahizi, bigatuma uyu mugabane ukomeza gukura imbuto hanze yawo.
Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2022 isoko mpuzamahanga ry’imbuto ryari rifite agaciro ka miliyari hafi 54 z’amadolari; biteganijwe kandi ko iri soko rizaguka rikagera kuri miliyari 82 z’amadolari mu mwaka wa 2031.
Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ry’abatubura imbuto Innocent Namuhoranye avuga ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kongera ingano y’imbuto rutunganya.
Ku rundi ruhande ariko, umuyozbozi w’ikigo cy’icyitegererezo mu ruhererekane rw’imbuto mu Muryango uharanira kuvugurura no guteza imbere ubuhinzi muri Africa (AGRA), Dr. George Bigirwa asanga kugira ngo ibihugu bya Afurika byihaze ku mbuto bisaba ko binahuza amategeko kandi bikoroshya urujya n’uruza rwazo.
Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi 3 iganirirwamo icyakorwa ngo Afurika yihaze ku mbuto zizewe zikoreshwa mu buhinzi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, ashimangira ko icyihutirwa ari ugukora ubushakashatsi buganisha ku mbuto buri gihugu gikeneye bitewe n’ubutaka bwacyo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko u Rwanda rumaze kwihaza ku mbuto nk’ibigori, ingano na soya ku buryo bitakiri ngombwa ko ruzitumiza hanze, ahubwo akaba ari rwo ruteganya kuzoherezayo ruhereye mu bihugu byo mu karere.
Amafoto