Kigali: Hatashywe Umuyoboro uzageza Amazi ku baturage basaga Ibihumbi 450

0Shares

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe serivisi z’amazi, isuku n’isukura WASAC ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubuyapani cyita ku iterambere, JICA bamuritse ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga w’amazi wuzuye, uzageza amazi ku baturage basaga 450 000  ahanini batuye mu mirenge ya Nduba na Gisozi.

Abaturage batuye muri iyi mirenge bitabiriye uyu muhango bagaragaje ibyishimo byabo kuko aya mazi yatumye bagira ubuzima bwiza no gukemura ikibazo cy’abana guta amashuri bajya kuvoma amazi mu kabande  bishyurwa ijerekani ku mafaranga amagana 300 Frw.

Umuyobozi wa JICA, Shiotsuka Minako yavuze ko bazakomeza gufasha WASAC mu kubungabunga ibikorwaremezo by’uyu mushinga w’amazi yuzuye, uje gukemura ikibazo gikomeye cy’amazi cyavugwaga mu mirenge ya Nduba na Gisozi aho abaturage basaga 450 000 ubu babona amazi meza kandi mu buryo burambye.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza yavuze ko Umujyi wa Kigali ugeze ku kigero cya 93% cyo kuboneka kw’amazi ku buryo burambye ariko hakaba hari n’undi mushinga watangiye u Rwanda rufashwamo na Banki Nyafrica itsura Amajyambere, watanze amadorari Miliyoni 275 yo gukemura ikibazo cy’amazi mu Rwanda hose ukazamara imyaka 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *