Rurangiranwa w’Umunyamerika mu gukina Filime, Forest Whitaker, wabiciye bigacika binyuze muri Filime ‘The Last King of Scotland’ akinamo nka Idi Amin wari Perezida wa Uganda, ari mu Rwanda, aho yitabiriye imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BA).
Forest Whitaker yakinnye ari Idi Amin Perezida wa Uganda muri filime ‘The Last King of Scotland’ ivuga ku butegetsi bw’igitugu bwa Idi Amin Dada wategetse igihugu cya Uganda mu myaka ya za 70.
Uyu Mugabo yagaragaye muri BK Arena mu mukino w’umwanya wa gatatu wahuzaga Petro de Luanda yo muri Angola na Stade Malien yo muri Mali kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023.
Stade Malien yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Petro de Luanda amanota 73-65.
Umukino wa nyuma uzahuza Al Ahly na AS Douanes iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri muri BK Arena.
Forest Whitaker ijwi rye ryumvikana muri filime mbarankuru yiswe Rising From Ashes, yasohotse mu 2012, iyoborwa na T.C. Johnstone.
Iyi Filime ivuga ku buryo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare yafashije abakinnyi bayo n’uburyo uyu mukino wafashije benshi kwigobotora ingaruka bagizweho na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Forest Whitaker ni umukinnyi, umushoramari n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika, yavutse tariki 15 Nyakanga 1961 avukira mu gace ka LongView ho muri Los Angeles akaba ari umwana wa 2 mu bana 4.
Whitaker kuva yagaragara bwa mbere muri filime yitwa ‘Fast Times at Ridgemont High’ mu 1982, yahise imukingurira imiryango akaba icyamamare yagiye agaragara no mu zindi nka ‘Platoon’ mu 1986, ‘Good Morning, Vietnam’ mu 1987, ‘The Butler’ mu 2013.
Whitaker yakinnye kandi no ‘Rogue One: A Star Wars Story’ yo mu 2016 aho yakinaga yitwa Saw Gerrera, ndetse na filime yanditse amateka ‘Black Panther’ mu 2018 yitwa Zuri.
Whitaker kubera imikinire ye muri filime zitandukanye yagiye atwara ibihembo byinshi kandi bikomeye muri sinema harimo ibihembo bya Oscars, Golden Globe, Academy Award, British Academy Film Award, ndetse nibihembo bibiri bya Screen Actors Guild Awards.