Kigali: École Belge yasabwe guhindura Integanyanyigisho

École Belge de Kigali, ishuri ry’Ababiligi rikorera mu Rwanda kuva mu 1965, ryasabwe guhindura uburyo risanzwe ryigishamo. Bije bikurikira umwuka wa Politike utari mwiza hagati y’Ubibiligi n’u Rwanda.

Tariki ya 17 Werurwe 2025, U Rwanda rwamenyesheje Ububiligi ko rucanye Umubano ushingiye kuri Dipolomasi  na bwo.

Nyuma y’iki cyemezo, Abadipolomate b’Ababiligi bahawe Amasaha 48 yo kuba bavuye mu Rwanda. Gusa, Ababiligi batuye cyangwa bakorera mu Rwanda, ntabwo barebwaga n’iki cyemezo.

Nka kimwe mu bihugu byakoronije u Rwanda mu gihe kirekire, u Rwanda rushinja Ububiligi kugira uruhare mu mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda kandi ruvuga ko rwababajwe no kuba Ububiligi bwarafashe iya mbere mu kurusabira ibihano ku rwego mpuzamahanga, aho bwavuze ko rugira akaboko mu Ntambara zibera mu Karere k’Uburasirazuba bwa DR-Congo.

Aha, Ububiligi ruvuga ko u Rwanda rufasha Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 urwanya Ubutegetsi bwa DR-Congo. Gusa, u Rwanda ntabwo rwahwemye kuvuga ko ibi rushinjwa ari ibinyoma.

Tariki ya 08 Mata 2025, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda [MINEDUC], yamenyesheje abayobozi ba École Belge de Kigali ko ku va muri Nzeri 2025, rigomba kuba ryahagaritse gukoresha Porogaramu y’imyigishirize y’Ababiligi.

Ibaruwa yandikiwe École Belge, THEUPDATE yaboneye kopi, igaragaza ko hashingiwe kw’itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RDB] ryo ku wa 27 Werurwe 2025.

Iri tangazo rya RDB, ryabuzaga Imiryango, Ibigo bya Leta na mpuzamahanga bishingiye kumyemerere n’ibindi byose bikorera ku butaka bw’u Rwanda kugirana imikoranire n’Ububiligi.

Nyuma yo gusabwa guhindura Integanyanyigisho, MINEDUC yamenyesheje École Belge ko izayifasha guhindura imikorere n’imyigishirize igihe rizaba rihinduye Porogaramu.

Guhera mu 1965 itangiye gukorera mu Rwanda, École Belge ifatwa nka rimwe mu Mashuri yizewe imbere mu gihugu, cyane hashingiwe ku burezi riha abaryigamo bushingiye ku kwigisha mu Gifaransa.

Mu gihe umubano w’u Rwanda n’Ububiligi utazahuka, bishobora kugira ingaruka kuri École Belge ndetse bikaba byanavamo kurihagarika.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *