Kigali: Bus za rutura 105 nizo zizakemura ikibazo cy’ibura ry’Imodoka zitwara Abagenzi?

Minisitiri w’ibikorwaremezo Ernest Nsabimana yijeje abatega Imodoka zitwara abagenzi ko ikibazo cy’ibura ry’imodoka cyakunze kumvikana by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali kiri kuvugutirwa umuti, kuko Igihugu cyatumije Bus nini 105 zizagera mu Rwanda mu mezi ane ari imbere.

Mu kwezi Kwa kabiri k’uyu mwaka MININFRA yari yatangaje ko mugihe cy’amezi atatu imodoka zitwara abagenzi zigera kuri 300 zizaba zongerewe mu mihanda ya Kigali zizaba zije gukemura ibibazo byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Dr. Nsabimana avuga ko hari itsinda ryoherejwe mu bihugu bifite inganda zikorerwamo imodoka, rihagaze risanga nta bisi 300 zakorewe rimwe zaboneka bisaba gutanga komande ngo zibashe gukorwa hakaba hari ho kuzitegereza mu byiciro bibiri, ikiciro cya mbere kikaba ari icyo kizohereza 105 za mbere .

Minisitiri w’ibikorwaremezo akomeza agira ati:”Ntabwo ari ikintu ugenda ngo uhite uterura akokanya, niba ushaka Bus ijana (100) utanga komande zigakorwa. Hari n’ubwo usanga nka Moteri y’iyo Modoka bizagusaba kuyikura ahandi urwo Ruganda wahaye komande rutazikora. Hajyaho no kuzohereza mu Rwanda ibyo byose bifata igihe kugira ngo bitungane uko byifuzwa”.

Yongeraho ko”Itsinda ryoherejwe muri iki gikorwa cyo kugura izi bisi ryamaze kubona iziberanye n’umujyi wa Kigali ubu ngo ikigezweho nuko barimo kuvugana n’uruganda uko zakorwa vuba zikagera mu Rwanda bidatinze”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *