Abakora akazi ko gusabiriza mu Mujyi wa Kigali badukanye Amayeri mashya. Aba bari kugaragara bitwaje abana ndetse babakubita nk’abenda kubica.
Hashize igihe kitari gito Leta y’u Rwanda ihagurukiye ikibazo cy’abantu basabiriza mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwamagana abanduza Isura y’Igihugu kuko basabiriza umuhisi n’umugenzi. Muri aba basaba ntibadatinya n’abashyitsi basuye Igihugu.
Uko barushaho gukumirwa, niko bagiye buvumbura ubundi buryo bwo kwirwanaho.
Bumwe muri ubu buryo, burimo kwimura aho basabiraga (Iseta) bakajya aho bizeye ko hadakunze kunyurwa cyane n’Ubuyobozi.
Ku Nyubako izwi nka UTC/KIC cyangwa kwa Rujugiro rwagati mu Mujyi, kuri iki Cyumweru hagaragaye Umugore ukunda kuhicara asabiriza yitwaje Umwana. Abamuzi, bavuga ko inzego z’Umutekano zihora zimufata zikamutwara kumwigisha ariko akongera akagarura.
Kuri iyi nshuro, ubwo zari zije kumufata, yasingiriye Umwana we uri mu kigero cy’imyaka itanu, amukubita Inshyi z’urufaya mu Matama, ariko wasesengura neza, ukabona ntacyo ukubitwa azira.
Bamwe mu basanzwe bamubona, bavuze ko asanzwe abikora kenshi ndetse yabigize ingeso. kugira ngo ababona uwo Mwana arira bamugirire Impuhwe bamuhe.
Aba, bahise bahamagara Inzego z’Umutekano zirimo Daso, Polisi n’abandi bashinzwe Umutekano, ziza kumufata, ariko kwirira Imodoka byasabye kwiyuha akuya.
Muri aba bamuzi, bavuze ko ameze nk’ufite ikibazo mu Mutwe, kuko uretse kuba atuka abo asaba ntibamuhe, anarwana ashaka kureba ku ngufu mu Bikapu byabo.
Ntabwo ari abakorera muri iyi Nyubako cyangwa abahagenda bamuzi bonyine, kuko n’Abamotari bahanyura bihitira nabo bagize icyo bamuvugaho.
Bamwe muri bo bagize bati:“Barakoze kumujyana kuko arakabije. Bibaye byiza bazamwambure uriya Mwana kuko azamwica. Urebye inshuro bahora bamujyana akongera akagaruka nabyo byerekana ko afite ikibazo”.
Aba ba Motari bakomeje basobanura ko uburyo uyu Mwana yabonye iyo Modoka ihagaze agahita atangira kurira, ari impamvu y’uko yamaze bitewe ni uko imaze kubatwara kenshi we na Nyina.
Abaturage muri rusange bo bifuza ko iki kibazo cy’abantu basabiriza cyahagurukirwa ntakujenjeka, kuko kirushaho gufata intera kandi ariko cyishorwamo na benshi bagenda bubukana Amayeri anyuranye yo kubeshya ngo bakunde bagiriwe Impuhwe babahe.