Kicukiro: Basabwe gupfundira Ibyobo biragwa muri aka Karere mu rwego rwo gukumira Impanuka zabikomokaho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bwasabye abaturage bako kwibuka gupfundikira ibyobo bicukurwa mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Mu butumwa bugufi Akarere ka Kicukiro kanyujije ku mbuga nkoranyambaga ‘Twitter’, bugaragaza ko ibyobo bidapfundikiye bishobora gutwara ubuzima bw’abaturage.

Ubwo butumwa bugira buti “Turasaba abaturage bubaka ko bagomba kwihutira gupfundikira ibyobo byabo nyuma yo kubicukura.

Gutinda kubipfundikira biteza impanuka zishobora no gutwara ubuzima bw’abantu”.

Mu gihe ibinogo byaba bidapfundikiye abana bashobora gukinira hafi yabyo bakaba babigwamo bityo bakahatakariza ubuzima.

Ikiganiro gito umukozi w’Akarere ka Kicukiro yahaye Imvaho Nshya, yashimangiye ko ngo uretse n’abana, n’abantu bakuru cyangwa abanyantege nke na bo bashobora kugwa muri ibyo byobo.

Kicukiro: Abaturage basabwe gupfundikira ibyobo bifata amazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *