Nyuma y’umunsi waranzwe n’imyigaragambyo, impagarara no kumena amaraso, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye agejeje ijambo ku gihugu mu butumwa bw’akababaro no gutera imbaraga.
Yavuze ko imyigaragambyo “yemewe n’amategeko” ijyanye no kwamagana ingamba ze “yashimuswe n’itsinda ry’abagizi ba nabi bakorera kuri gahunda”, aburira ko ubutegetsi bwe buzakoresha ubushobozi bwose bufite mu kwirinda ko urugomo rwongera kubaho – “ikiguzi byasaba icyo ari cyo cyose”.
Yagize ati: “Ibyabaye uyu munsi byagejeje ahakomeye uburyo dusubiza ibyugarije amahoro yacu.
“Tuzakora kuburyo ibintu nk’ibi bitazongera ukundi.”
Ijambo rya Perezida Ruto ryari uburyo bwo kugerageza gusubiza ibintu mu maboko ye nyuma y’iminsi yaranzwe n’imyigaragambyo mu mihanda, yarushijeho kugira ingufu n’umubare w’abayitabira ukiyongera.
Ku wa kabiri, byafashe indi ntera ubwo abantu nibura batanu bicwaga barashwe, naho abandi babarirwa mu magana bagakomereka.
Ariko umuntu arebye kure mu gihe kiri imbere, bamwe mu bari hafi ya Ruto bagomba kuba bafite ubwoba ko ibintu bishobora kuba bikomeye cyane, ndetse ko ashobora kuba afite amahitamo akomeye.
Ruto uri mu bibazo, watowe mu mwaka wa 2022 asezeranya kugabanya ruswa, guteza imbere ubukungu bwari burimo kujya habi no gufasha abacyene, ubu yugarijwe n’ubwigomeke butari bwarigeze bubaho mbere bwo kwamagana umushinga w’itegeko we avuga ko ari igice cy’ingenzi cyane cya gahunda ye yo kubaka igihugu.
Byashoboraga kuba byoroshye cyane kumenya aho kwerekeza iyo abatavuga rumwe na Ruto baba ari abo mu nteko ishingamategeko gusa.
Ruto, umunyapolitiki w’inyaryenge, wabaye visi perezida mu gihe cy’imyaka hafi 10 mbere yuko atorerwa kuba perezida, afite ubunararibonye bwo kunyura muri politiki irimo amakimbirane agashobora kugera ku bikorwa.
Ariko ubu, imbaraga zamwirunzeho ni ikintu mu by’ukuri kimurenze.
Inkubiri yavukiye mu kutanyurwa kwagaragariye ku mbuga nkoranyambaga, yahindutse ubwigomeke bukomeye bwuzuje abigaragambya mu mihanda yo mu mijyi yo muri iki gihugu.
Mu murwa mukuru Nairobi, ibiro bya guverineri w’umujyi, inyubako y’ibiro by’abategetsi b’umujyi izwi nka ‘City Hall’, n’inteko ishingamategeko ya Kenya, byaratwitswe ku wa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa.
Abigaragambya bari batangiye uwo munsi baburira ko nta kintu na kimwe kiri bukorwe mu buzima bwa buri munsi bw’umujyi.
Ndetse ubwo umunsi wo ku wa kabiri wari urangiye, waranzwe n’akajagari n’ubwoba mu gihugu, akenshi polisi igatera imyuka iryana mu maso ndetse ikanyuzamo ikarasa amasasu nyamasasu, nta gushidikanya ko uburakari bwinshi bw’abigaragambya bwumviswe.
Mu gusubiza, Ruto yahisemo kutagira icyo akora ku byo abigaragambya basaba byo kureka burundu ibyo ateganya mu ngengo y’imari (byo kongera imisoro imwe) – ahubwo na we yasunitse, mu muhate wo kugarura ituze mu gihugu.
Bamwe mu bo mu butegetsi bwe bashobora kuba barimo kwibaza niba uyu murongo arimo ushobora kurama (kumara igihe), ndetse n’aho, urebye kure mu gihe kiri imbere, usize umushinga w’itegeko wo gutera inkunga ingengo y’imari.
Ruto yavuze ko imisoro mishya myinshi ari ingenzi cyane mu kugabanya umwenda (ideni) wa Kenya – akayabo ka miliyari zirenga 80 z’amadolari y’Amerika, utwara iki gihugu arenga kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’imisoro cyinjiza buri mwaka kugira ngo gishobore kugenda kiwishyura.
Muri uyu mwaka, Kenya yaroroherejwe mu buryo bwo kwishyuramo imyenda ibereyemo amahanga (ibizwi nka ‘debt restructuring’) – byatumye ako kanya agaciro k’ishilingi rya Kenya kiyongera cyane.
Ruto, ukomeje kurushaho kubonwa nk’umwe mu bategetsi bakomeye muri Afurika, aherutse kugirira uruzinduko muri Amerika aho yakiriwe na Perezida Joe Biden mu biro bye bya White House.
Ruto asobanukiwe n’akamaro ko kuba ubukungu bw’igihugu cye bwakwirinda kunanirwa kwishyura imyenda.
Ku bari mu butegetsi bwe, imibare yabo ni uko kugenzura imari ya leta hongerwa umusoro ari byo byiza kurusha kugabanya serivisi rusange za rubanda.
Uwo mushinga w’itegeko, witezwe guhinduka itegeko ku wa mbere w’icyumweru gitaha, mbere wari urimo imisoro ibarirwa muri za mirongo mishya cyangwa yongerewe agaciro, ku bintu bitandukanye birimo nko ku gutunga imodoka, ku kohererezanya amafaranga no ku bikoresho by’isuku yo mu mihango (cyangwa ubutinyanka mu Kirundi).
Imisoro myinshi yateje impaka cyane ubu yamaze gukurwaho, nyuma yo kuyiganiraho n’abaturage.
Ariko impaka ku ngengo y’imari zikurikiye izindi ngamba zo kuzamura imisoro zazanywe na Ruto, zirimo nko kongera imisoro ku kwivuza no ku macumbi ahendutse.
Ndetse ku bari mu mihanda bigaragambya, hari igisubizo cya gatatu gihari ku butegetsi kirenze kugabanya serivisi cyangwa kuzamura imisoro.
Benshi begeka kuri ruswa ibibazo by’imari igihugu gifite, abariha imisoro bakagira amakenga yo kuriha iyindi misoro, mu gihe nta cyizere bafite ku gukorera mu mucyo kwa leta.
Kuri Ruto, wenda igicucu (cy’izuba) cy’ahahise he ni cyo gituma umwanya arimo ubu ugorana kurushaho.
Ni byo, ashobora kuba ari perezida mushya, ndetse hamwe no kwibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije no ku ikoranabuhanga, rwose afite ibitekerezo bishya by’aho ashaka kwerekeza Kenya.
Ariko kuri benshi bari mu mihanda, amateka ya Ruto nk’umutegetsi wo hejuru muri leta mu gihe cyaranzwemo ruswa, asobanuye ko bigoye kumwizera bamuha imisoro yabo.
Ibyabaye ku wa kabiri i Nairobi bisize Ruto asa ubu nk’uwegetswe mu mfuruka ifunganye.
Mu gihe yamaganwa kubera icyo Abanya-Kenya babona n’igisubizo kirimo ingufu z’umurengera ku myigaragambyo yo mu muhanda, yahisemo guhangana mu buryo butaziguye n’abo yegekaho kureka imyigaragambyo ikarenga igaruriro.
Ariko bacye mu bagiye mu mihanda i Nairobi n’ahandi mu gihugu kumvikanisha amajwi yabo, bagaragaza ikimenyetso na kimwe cyo kurekeraho.
Ubwo Ruto yagezaga ijambo ku gihugu mu muhango w’irahira rye nka Perezida mu mwaka ushize, yagejeje ijambo mu buryo butaziguye ku rubyiruko rw’iki gihugu rugira uruhare muri politike.
“Urugendo rwanjye muri politike,” ni ko yababwiye icyo gihe, “rwatangiye mu buryo nk’ubwo nk’umukorerabushake mu bikorwa byo kwiyamamaza wari ukiri urubyiruko, ngisohoka kaminuza.”
“Ibyo mwanyuzemo n’amasomo mwigiyemo bikwiye kuba umusingi w’urugendo rwanyu rw’ubuyobozi.”
None ubu ni uguhangana kuyobowe n’urubyiruko guteje icyo benshi bafata ko ari cyo kibazo cya mbere gikomeye cyane kibaye ku butegetsi muri Kenya kuva yabona ubwigenge mu mwaka wa 1963.
Iminsi iri imbere kuri Ruto izaba ingenzi cyane, mu gihe uguhangana gushobora gukomeza hagati ya leta ye n’abaturage benshi bayo. (BBC)