Kenya yateye Utwatsi ibyo kwamburwa uburenganzira bwo kwakira CHAN

0Shares

Nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki Cyumweru hagiye hanze amakuru avuga ko Igihugu cya Kenya cyambuwe uburenganzira bwo kwakira imikino ya CHAN nka kimwe mu bihugu bitatu byari byagenywe na CAF, ubuyobozi bwa Siporo muri iki gihugu ntabwo bukozwa iby’aya makuru.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo mu gihugu cya Kenya, Kipchumba Murkomen yatangaje ko yamaganiye kure amakuru avuga ko iki gihugu cyambuwe uburenganzira bwo kwakira imikino y’amarushanwa ya CHAN.

Imikino ya CHAN iteganyijwe gukinwa hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare (2) 2025. 

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yarai yatangaje ko iyi mikino izakirwa n’Ibihugu bitatu (Uganda, Kenya na Tanzaniya).

Mu kiganiro cyatambutse kuri imwe muri Televiziyo yo muri Kenya, Murkomen yavuze ko imirimo yo kwakira iyi mikino irimbanyije, ndetse ko abakozi bari gukora amanywa n’ijoro kugira ngo iri rushanwa rizagende neza.

Murkomen yagize ati:“Ntakabuza tuzakira imikino ya CHAN iteganyijwe hagati ya tariki ya 1-18/2/2025. Turi gukora amanywa n’ijoro kugira ngo ibikorwaremezo byacu bizabe biri ku rwego rwifuzwa mbere y’itariki yagenywe” . 

Yakomeje agira ati:“Ntabwo byoroshye, ariko natwe turi maso. Buri minsi itatu mpabwa raporo y’aho ibikorwa bigeze. Abahawe akazi ko kubaka ibikorwaremezo birimo na Sitade, batwijeje ko izaba yarangiye. Bityo, ndahamya ko ntakabuza, tuzakira imikino y’iri rushanwa”.

  • Ikosa rikomeye ryakozwe

Murkomen yavuze ko Kenya yatsikamiwe ubwo yasabwaga kuzaba ifite amasitade abiri yakira iyi mikino, mu gihe ibindi bihugu (Uganda na Tanzaniya), bo basabwe kuba bafite imwe ijyanye n’igihe.

Ati:“Twasabwe kuba dufite Sitade ebyiri zemewe na FIFA na CAF. Navuga ababidusabye batarebye kure, kuko Ibihugu tuzafatanya kwakira iyi mikino, bifite Sitade imwe gusa. Navuga ko natwe aricyo twari gusabwa”.

Yunzemo ati:“Imirimo yo kuvugurura Sitade ya Kasarani yatangiye mu Kwezi kwa Gicurasi (5) uyu Mwaka 2024. Imirimo iri gukorwa ubudasinzira. Turi kubaka neza Igisenge, Ikibuga (Ubwatsi), no gushyira ibindi bimwe na bimwe ku murongo, birimo n’Intebe zo kwicaraho”.

“Uburyo imirimo iri gukorwa guhera muri Gicurasi ni ntagereranywa. Bimwe mu bikoresho bizakoreshwa muri iyi Sitade byamaze kugera ku Cyambu cya Mombasa. Harimo Intebe ndetse n’Igisenge”.

Kugeza ubu, Kenya irasabwa kuzaba yiteguye bitarenze tariki ya 31 Ukuboza (12) 2024. CAF yasabye ko iyi tariki yazagera Sitade ya Nyayo, Moi International Sports Centre i Kasarani zibaza zujuje ibisabwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo muri Kenya, Kipchumba Murkomen

 

Imirimo yo kuvugura Sitade ya Kasarani irarimbanyije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *