Kenya: Yarusimbutse nyuma yo kwitwika agatabarwa

Mu Mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya, haravugwa inkuru y’umusore wakoze ibyafashwe nk’amahano, ubwo yitwikiraga mu ruhame avuga ko Raila Odinga ariwe watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Uyu musore bikekwa ko afite imyaka 28 y’amavuko, yumvikanye muri Video nyuma yo gutabarwa, avuga ko Raila Odinga ariwe watsinze amatora.

Mu gace ka Mwembe Tayari mu masangano y’Imihanda ahazwi nka Jomo Kenyatta Roundabout, niho uyu mugabo yagiye kugaragariza ukuri kwe mu mahitamo benshi bafashe nk’agayitse.

Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, kivuga ko ibyo yakoze bitatewe n’ibyavuye mu matora gusa, ahubwo anigaragambya ku mpamvu z’ubuzima buhenze muri iki gihugu.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, nibwo yagiye ahirengeye mu masangano y’imihanda i Mombasa aritwika.

Mu Ntoki ze, yari afite Ibendera rya Kenya, atangira gusakuza cyane, ari nabwo Umuriro wahise umugota.

Abatabazi bahise bamugeraho bwangu, abasobanurira ko yitwitse kuko atishimiye ubuzima buhenze buri muri iki gihugu, no kuba amatora yabaye Umwaka ushize yarahayemo uburiganya.

Yakomeje avuga ko Laira Odinga utavuga rumwe n’Ubutegetsi ariwe wayatsinze, ndetse yagombaga kuba Perezida, mu mwanya ufitwe na William Ruto.

Nyuma y’uko atabawe akirimo akuka, yahise ajyanwa ku Bitaro bya Coast General Teaching and Referral Hospital kugira ngo akurikiranwe n’abahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *