Kenya: Urubyiruko ruri kwigaragambya rwanze ubusabe bwa ‘Perezida Ruto’ washakaga ko baganira

0Shares

Urubyiruko ruzwi nka Gen -Z rwateye utwatsi icyifuzo cya Perezida wa Kenya, William Ruto nyuma y’uko kuri iki Cyumweru atangarije mu rusengero rw’Abagaturika ko ashaka kugirana ibiganiro nabo.

Uru rubyiruko rwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri ruteganya imyigaragambyo rwise iyo kuzimya Kenya.

Uru rubyiruko rurimo kwamagana umushinga mushya w’ingengo y’imari ya Leta urimo kuzamura imisoro y’ibintu bitandukanye, no kongera amafaranga abategetsi bakenera mu bikorwa byabo.

Uru rubyiruko rudafite umuntu n’umwe urukuriye muri ibi bikorwa rwatangaje ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ruzakora imyigaragambyo rutura mu gihugu cyose, aho rwasabye abakozi bose kutajya ku mirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *