Kenya: Sitade ya Nyayo yemerewe kuzakira imikino ya CHAN 2024

0Shares

Impuzamashyirahamwe ya ruhago ku Mugabane w’Afurika (CAF), yatangaje ko Sitade ya Nyayo izakinirwaho imikino y’Irushanwa rya CHAN, nyuma y’igenzurwa ryakozwe n’intumwa za CAF tariki ya 08 Mutarama 2025.

Uretse gusura Nyayo, itsinda rya CAF ryahawe inshingano zo kugenzura imirimo y’ivugurwa ry’iyi Sitade rikuriwe na Samson Adamu, ryasuye Sitade zirimo, Kirigiti, Police Sacco na Ulinzi Sports Complex, zizakoreshwa nk’ibibuga by’imyitozo.

Imirimo yo kuvugura Sitade ya Kasarani nayo ikorwa amanywa n’ijoro, kugira ngo bizagere tariki ya 01 Gashyantare, yuzuye.

Sitade ya Karasani yari yateje impagarara mu kwezi k’Ugushyingo (11) umwaka ushize.

Nyuma y’aho, mu Kwezi k’Ukuboza (12), umuyobozi wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, yagiye i Nairobi kureba aho imirimo igeze.

Kenya ni kimwe mu bihugu bitatu bizakira iri rushanwa rikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo. 

Uretse Kenya, ibindi bihugu ni; Uganda na Tanzaniya. Imikino izakinirwa i Nairobi, Kampala na Dar es Salaam.

Ubwo CAF yasuraga Sitade ya Nyayo, yasanze imirimo yo kuyisakara igeze kure, mu gihe Uganda na Tanzaniya, Sitade zasanzwe ari ntamakemwa.

Gusakara Sitade byajyanaga no gushyiramo Intebe n’ibindi bikenewe, ku buryo mu Byumweru bitatu bisigaye, bizaba byarangiye.

Biteganyijwe ko tombora yo gushyira amakipe mu matsinda, izakorwa tariki ya 15 Mutarama 2025, i Nairobi muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *