Kenya: Leta yumvikanye n’abakozi b’Ibibuga by’Indege bemera guhagarika Imyigaragambyo

Ibikorwa ku kibuga cy’indege cya Nairobi byasubukuye guhera mu ijoro ryacyeye nyuma y’uko ihuriro ry’abakozi n’uruhande rwa Leta bumvikanye iby’agateganyo byatumye abakozi bemera gusubira mu mirimo, nk’uko abategetsi babitangaje.

Imyigaragambyo ikomeye ku kibuga cy’indege cya Nairobi ku wa gatatu yahagaritse ibikorwa n’ingendo nyinshi, ibi byabaye no ku bindi bibuga byo mu mijyi mikuru ya Kenya.

Nk’ingaruka y’ibi, abagenzi amagana bamaze amasaha menshi baheze ku bibuga by’indege kuko ingendo nyinshi ziva n’izajyaga i Nairobi zasubitswe.

Ihuriro ry’abakozi bakora ku bibuga by’indege muri Kenya riramagana ko Leta ikodesha ikibuga cy’indege cya Nairobi kuri kompanyi y’abikorera y’Abahinde, rivuga ko bisobanuye gutakaza imirimo kuri benshi mu bagize iri huriro.

Nyuma y’inama yahuje uruhande rwa Leta ruhagarariwe n’umukuru w’ikigo cy’indege za gisivile cya Kenya n’abakuru ba kompanyi ya Kenya Airways hamwe n’abahagarariye ihuriro ry’abakozi, ku wa gatatu nijoro babwiye abanyamakuru ko hari ibyo bumvikanye by’agateganyo bituma abakozi basubira mu kazi ku bibuga by’indege.

Bimwe muri ibyo harimo kuba iri huriro rivuga ko ryahawe inyandiko ryifuzaga zikubiyemo amakuru arambuye ku gukodesha ikibuga cy’indege cya Nairobi kuri kompanyi ya Adani Group.

Inama y’izo mpande zombi yanzuye ko iri huriro ry’abakozi rigiye gufata iminsi icumi (10) y’akazi ryiga kuri izi nyandiko, nyuma iryo huriro rikerekana ibyo ryazibonyemo rifiteho impungenge.

Impande zombi zizongera guhura nyuma y’iyo minsi 10, ibizava muri iyo nama akaba ari byo bizagena niba abakozi bashimye gusubira mu kazi mu buryo busanzwe buhoraho, nk’uko itangazo ryasohowe n’impande zombi ribivuga.

  • Guhatana n’ibibuga byo mu Rwanda, Tanzania na Ethiopia

Hagati aho, nyuma y’igitutu kuri leta, umuvugizi wa Leta ya Kenya ku wa gatatu nimugoroba yasohoye itangazo rikubiyemo amakuru y’ibanze ku mpamvu zo gukodesha ikibuga cy’indege cya Nairobi n’abikorera.

Leta ya William Ruto yanenzwe kugira ibanga amakuru arambuye y’uwo mugambi, abagize sosiyete sivile ya Kenya bavuga ko ari umugambi urimo ruswa yo ku rwego rwo hejuru.

Mu itangazo, umuvugizi wa Leta yasobanuye ko ikibuga cy’indege cya Nairobi ubu cyakira abagenzi hafi miliyoni 9 ku mwaka “mu gihe gifite ubushobozi bwo kwakira miliyoni 7.5”, avuga ko bityo bikenewe ko cyagurwa kugira ngo kibashe guhangana n’ibibuga bishya byo mu karere “birimo ibyo mu Rwanda, Tanzania na Ethiopia”.

Ibi bihugu bitatu biri mu mishanga yo kubaka ibibuga by’indege bigezweho bifite ubushobozi bwo kwakira indege n’abagenzi benshi kurusha ibibuga byari bisanganywe.

Mu Rwanda, amakuru aheruka yatanzwe na Leta avuga ko imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera izarangira mu 2027.

Abategetsi ba Kenya bavuze ko kugira ngo bashobore kwagura ikibuga cy’indege cya Nairobi bisaba ingengo y’imari ya miliyari ebyiri z’amadorari (miliyari 260 z’amashilingi ya Kenya), kandi ko yahisemo inzira yo gukorana n’abikorera kugira ngo ibyo bishoboke.

Leta ya Nairobi ivuga ko “nta masezerano arasinywa” hagati yayo na Adani Group kuko uwo mushinga w’iyi kompanyi y’Abahinde ugisuzumwa.

Mu bindi uruhande rwa Leta ya Kenya rwaraye rwumvikanye n’ihuriro ry’abakozi harimo ko “nta muntu (umukozi wo mu ihuriro) ugomba kuzira imyigaragambyo”.

Bumvikanye kandi ko ikirego uruhande rwa leta rwari rwatanze mu rukiko rurega ihuriro ry’abakozi b’ikibuga cy’indege kubera kwigaragambya cyivanwayo. (BBC)

Amafoto

Abagenzi amagana baheze ku kibuga cy'indege cya Nairobi kugeza mu ijoro ryo ku wa gatatu

Ku wa gatatu ingendo nyinshi z'indege kuri iki kibuga cy'indege cya Nairobi zarasubitswe

Kenya's airport workers call off strike after inking return-to-work deal | The Citizen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *