Kenya: Inkongi y’Umuriro yahitanye Abanyeshuri 17

Polisi ivuga ko abanyeshuri nibura 17 bapfuye ku ishuri ribanza riri rwagati muri Kenya, mu nkongi y’umuriro yadutse ku wa kane nijoro.

Hari ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko abandi barenga 10 bajyanwe mu bitaro bahiye bikomeye.

Icyateje uwo muriro ku ishuri ribanza rya Hillside Endarasha Primary, riri mu karere ka Nyeri, ntikiramenyekana.

Mu izina rya minisiteri y’uburezi, umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi bw’ibanze, Belio Kipsang, yihanganishije ababyeyi, imiryango n’inshuti z’abanyeshuri bapfiriye “muri ibi byago bibabaje”.

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko uwo muriro “uteye ubwoba”. Yategetse ko hakorwa iperereza.

Ruto yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ati: “Ababikoze bazabiryozwa.”

Polisi yavuze ko itsinda ry’abakora iperereza ryoherejwe kuri iryo shuri.

Umuvugizi wa polisi Resila Onyango yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko imirambo yabonetse “yahiye kuburyo utamenya umuntu uwo ari we”.

Uwo mugore uvugira polisi yongeyeho ati: “Indi mirambo ishobora kuboneka aho byabereye nihamara kugenzurwa byuzuye.”

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Kenya, wavuze ko urimo gutanga serivisi z’ubufasha mu by’imitekerereze n’amarangamutima ku banyeshuri, abarimu n’imiryango yagizweho ingaruka, ndetse ko washyizeho itsinda ryo gushakisha kuri iryo shuri.

Hillside Endarasha Academy ni ishuri ribanza ritari irya leta, riri hafi y’umujyi wa Nyeri – mu ntera ya kilometero 150 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.

Ryigisha abanyeshuri bafite hagati y’imyaka itanu na 12.

Kipsang yavuze ko abandi banyeshuri 14 bakomeretse barimo kwitabwaho mu bitaro bitandukanye.

Iryo shuri ryigagamo abanyeshuri 824, barimo abahungu 402 n’abakobwa 422, nkuko itangazo rya minisiteri y’uburezi ribivuga.

Muri abo banyeshuri 824, abahungu 156 n’abakobwa 160 biga bacumbikirwa ku ishuri, mu gihe abandi basigaye biga bataha.

Abo bahungu bose 156 biga bacumbikirwa bararaga muri iyo nyubako yahiye.

Muri rusange, inkongi zibasira amashuri zikunze kubaho ku mashuri abanyeshuri bigaho banacumbikirwa yo muri Kenya.

Mu mwaka wa 2017, abanyeshuri 10 bapfiriye mu gitero cyo gutwika ku bushake ku ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Moi Girls High School, riri i Nairobi.

Abanyeshuri nibura 67 bapfiriye mu karere ka Machakos, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nairobi, mu nkongi igambiriwe ya mbere yishe benshi ku ishuri muri Kenya, yabaye mu myaka irenga 20. (BBC)

Abahagaze imbere y’inyubako y’ishuri, bari babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *