Kenya: Imyigaragambyo ya Gen-Z yatumye Perezida Ruto ahagarika kongerera Imishahara Abadepite

Ukongererwa imishahara ku baminisitiri n’abadepite bo muri Kenya kwari guteganyijwe ntikuzabaho, nyuma yuko Perezida William Ruto ategetse ko izo gahunda zisubirwamo kubera kwamaganwa n’abaturage.

Bibaye nyuma y’icyumweru imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga ihatiye Ruto kureka umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wari urimo kongera imisoro.

Ku wa gatatu, Lyn Mengich ukuriye akanama k’igihugu k’imishahara (SRC) yavuze ko kazahagarika izo nyongera ku mishahara ku bategetsi bo muri Leta kubera “ukuri kuriho ubu kujyanye n’ubukungu”.

Mbere, ako kanama k’imishahara kari kagiye inama yo kongera imishahara ho 2% na 5% ku bategetsi bose bo muri Leta, harimo n’abacamanza.

Abantu batangiye kwibaza ukuntu imishahara y’abanyapolitiki, barimo na ba guverineri, ishobora kongerwa mu gihe bifatwa ko hari amakuba mu gihugu ajyanye n’imari.

Uko kwisubiraho kwabaye nyuma y’ibiganiro na minisiteri y’imari, nk’uko Mengich yabivuze.

Mu mwaka ushize, akanama k’imishahara kasohoye itangazo, gatanga igitekerezo ko kongera imishahara byatangirana n’uku kwezi.

Ariko Minisitiri w’abakozi ba Leta Moses Kuria yavuze ko atazashyira mu bikorwa izo nyongera ku mishahara “uko zijyanye” n’abagize guverinoma.

Ruto yaretse gahunda zo kongera imisoro nyuma yuko abigaragambya binubiye ko badashobora kubona ubushobozi bwo kuyishyura, kuko basanzwe bagorwa no kwiyongera cyane kw’ikiguzi cy’imibereho.

Benshi bavuze ko Leta ikwiye mbere na mbere kugabanya amafaranga ikoresha. Perezida Ruto yasezeranyije kuyagabanya.

Abadepite benshi – harimo na Senateri Aaron Cheruiyot wo mu ihuriro riri ku butegetsi – basabye ko inteko ishingamategeko yanga iyongerwa ry’imishahara.

Depite Adan Keynan wo mu ishyaka rifatanya na Leta, na we ntashaka ko imishahara yongerwa, avuga ko iyo nyongera iteganyijwe “itumva ibiriho ubu”.

Edwin Sifuna, Senateri utavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko imishahara iri hejuru cyane idafite ishingiro “mu gihe igihugu cyose kirimo kuvuga ko ducyeneye kugabanya umutwaro w’abishyura imisoro”.

Ku wa kabiri, Samuel Njoroge, umukozi wo mu nteko ishingamategeko, yabwiye ikinyamakuru the People Daily cyo muri Kenya ko icyifuzo cy’akanama k’imishahara kidashobora kuburizwamo kuko kireba abakozi bo hejuru bose ba leta.

Icyo kinyamakuru cyamusubiyemo agira ati:”Izo mpinduka ni amavugurura asanzwe ku mishahara cyangwa inyongera zibaho mu kigo icyo ari cyo cyose.”

Ariko Ruto yasabye minisiteri y’imari gusubiramo itangazo ryayo ryo kongera imishahara.

Itangazo ry’umuvugizi wa Ruto rigira riti:”Perezida yashimangiye ko iki ari igihe, kurusha ikindi cyabayeho mbere, cyuko abo mu butegetsi nyubahirizategeko n’abo mu zindi nzego za Leta babaho mu buryo bujyanye n’amikoro yabo.”

Imyigaragambyo yo mu cyumweru gishize, yayobowe n’urubyiruko, ni yo ya mbere yitabiriwe n’imbaga nyinshi muri Kenya kuva Ruto yagera ku butegetsi mu 2022.

Kuri ubu iyo myigaragambyo yahindutsemo ubusabe bwuko Ruto yegura ku butegetsi, n’ubusabe bwuko abashinzwe umutekano baburanishwa ku kwica abigaragambya.

Akanama k’uburenganzira bwa muntu, gaterwa inkunga na Leta, kagereranya ko abantu 39 biciwe mu myigaragambyo mu byumweru bibiri bishize.

Ku wa kabiri, imyigaragambyo yagaragayemo gufata indi ntera, ihinduka akajagari, aho amaduka n’amaguriro manini yasahuwe.

Polisi yatangaje amashusho y’abantu 38 bashakishwa kubera “gukora ibikorwa byo kurenga ku mategeko”.

Bamwe mu rubyiruko rw’Abanya-Kenya rufite aho ruhuriye no gutegura imyigaragambyo ruvuga ko “abagizi ba nabi” bahawe akazi ko kwinjirira iyo myigaragambyo.

Urwo rubyiruko rwavuze ko rurimo kongera gusuzuma imikorere yarwo, ndetse ko rurimo no gutekereza ku guhagarika imyigaragambyo burundu. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *