Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko hari ibigo bya Leta 47 bigiye guseswa, abakozi babyo bagashyirwa mu zindi Minisiteri.
Ni zimwe mu ngamba zo kwirizika umukanda Ruto yatangaje ku wa Gatanu, mu rugendo rujyanye no kugabanya ingengo y’imari Leta ikoresha mu bigo byayo, nyuma y’uko itegeko rigenga imari risheshwe kuko ryamaganwe n’abaturage.
Perezida Ruto yavuze ko n’abajyanama b’ibigo na za Minisiteri nabo bagabanywa ku kigero cya 50%, kandi ko inzego zirimo iza Madamu wa Perezida wa Repubulika, iza Madamu wa Visi Perezida ndetse n’iza Madamu wa Minisitiri w’Intebe nazo zikuweho.
Mu bindi yatangaje harimo ko abakozi ba Leta bose bagejeje imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukruu, ni ukuvuga imyaka 60, bahita abasabwa kujya mu kiruhuko, nta gahunda yo gukomeza akazi ihari.
Perezida Ruto kandi yatangaje ko ingendo zitari ngombwa z’abakozi ba Leta zikuweho.