Kenya: Ibiza byatewe n’Imvura idasanzwe bimaze guhitana abarenga 180

0Shares

Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, yatangaje ko yifatanyije n’Igihugu cya Kenya gihanganye n’ingaruka z’imyuzure n’inkangu byahitanye abantu barenga 180.

Umuvugizi wa Perezidansi y’Amerika, Karine Jean-Pierre, yabwiye abanyamakuru ko Amerika izatanga ubufasha bwo kugoboka abahuye n’aka kaga ibinyujije mu Kigo cyayo gishinzwe iterambere.

Umushumba wa Kiliziya, Papa Fransisiko, tariki ya 02 Gicurasi yavugiye i Vatikani ko yiyegereje mu buryo bw’umwuka kandi yifatanyije n’abaturage ba Kenya kubera ako kaga bahuye na ko.

Kuva mu Kwezi kwa gatatu, iki gihugu kirabarura abaturage 181 bahitanywe n’ibi biza mu gihe ababarirwa mu magana byabakuye mu ngo zabo, nkuko bitangaszwa n’inzego z’ubutegetsi na croix rouge.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko hari ba Mukerarugendo bagera ku 100 bari muri Parike ya Maasai Mara iherereye mu burasirazuba bushyira amajyepfo y’igihugu babuze uko bahava kubera imyuzure

Ibi biza kandi byahitanye babarirwa muri mirongo muri Tanzaniya no mu Burundi.

Ibi biza kandi byasenye ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro inzira ya gari ya moshi amazu n’ibindi.

Abakozi b’inzego za gisirikare bari kumwe n’imbwa kabuhariwe mu kwinukiriza no gushaka ibyo bazitumye guhiga bakomeje guhiga ababuriwe irengero. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *