KCB Group yihariye 87% by’Imigabane ya BPR Bank Rwanda Plc nyuma yo kuzamura Imari shingiro

0Shares

Ikigo cy’Abanyakenya, KCB Group, cyongereye miliyari 2,7 z’amashilingi ya Kenya mu mari ya BPR Bank Rwanda Plc, bituma imigabane y’icyo kigo iva igera kuri 87% ivuye kuri 77%.

Mu 2022 nibwo KCB Bank Rwanda yihuje na Banque Populaire du Rwanda (BPR) bibyara BPR Bank Rwanda Plc.

Raporo y’imari ya KCB Group iherutse, igaragaza ko ishoramari ryayo muri BPR Bank Rwanda Plc ryavuye kuri miliyari 4,8 z’amashilingi ya Kenya mu 2021 rikagera kuri miliyari 7,5 mu 2022.

Ikinyamakuru Business Daily Africa kivuga ko uku kongera imigabane muri BPR Bank Rwanda Plc biri mu nzira zo kuyegukana burundu.

KCB Group ivuga ko ishaka kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda nk’isoko ryagaragaje urwunguko kurusha andi masoko yayo hanze ya Kenya.

Muri raporo bagira bati “Amasoko atera imbere nk’u Rwanda atanga amahirwe akomeye yo kunguka. Iri shoramari rinini ryafashije banki kongera urwunguka rw’ikigo, aho ari iya kabiri yunguka neza nyuma ya KCB Bank Kenya.”

BPR Bank Rwanda ni yo banki ya kabiri nini mu Rwanda, ikaba iya kabiri mu kunguka mu mashami yose ya KCB Group mu karere.

Umwaka ushize iyi banki yungutse miliyari 2,02 z’amashilingi ya Kenya avuye kuri miliyari 1,09 yungutse mu mwaka wabanje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *