Kayonza – Kirehe: PL yasabye abaturage kuzatora Abadepite bayo ‘bakazabitura kwihutisha Ibikorwaremezo’

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL ryijeje abatuye mu Turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe ko rizihutisha ibikorwaremezo nibabagirira icyizere bakabatora mu Nteko Ishinga Amategeko.

Babigarutseho ubwo PL yiyamarizaga i Ngoma mu Burasirasuba.

Mu mpuzankano y’ibara ry’icyatsi kibisi, inyenyeri 3 z’umuhondo ndetse n’amabendera y’iri shyaka, byaserukanwe n’abayoboke baryo maze bamamaza umukandida Perezida Paul Kagame n’abakandida Depite 54.
Visi Perezida wa mbere wa PL, Munyangeyo Theogene yijeje abaturage ubuvugizi bwo kongera ibikorwa remezo nibaramuka babatoye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abiyamamariza imyanya y’Abadepite muri iri shyaka bijeje abaturage ko bazakomeza gushyira imbaraga mu mategeko kugira ngo ubutabera bugere kuri bose.

Ni umunsi wa Gatatu wikurikiranya PL itangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abakandida Depite 54 baryo.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwamamaza iri shyaka bikomereza mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. (RBA & THEUPDATE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *