Karongi: Ubucucike mu Mashuri bwakemurwa no kubaka Ibyumba bishya birenga 1300

0Shares

Ibyumba by’amashuri bishya birenga 1300 ni byo bikenewe kubakwa mu Karere ka Karongi, kugira ngo hakemurwe ibibazo birimo icy’ubucucike mu mashuri, icy’abanyeshuri bakora ingendo ndende bajya kwiga n’ikibazo cy’ibyumba bishaje.

Ku Rwunge rw’amashuri rwa Kagombyi mu Murenge wa Rugabano ni hamwe mu hagaragaza ubukana bw’ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bishaje.

Kuri iki kigo cyigaho abanyeshuri barenga 1100, ubuyobozi bwacyo busobanura ko mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri riheruka, bubakiwe ibyumba bishya 14 ariko ubu ngo hakenewe ibindi bitari munsi ya 11 kugira ngo ibihari bishaje bisimbuzwe.

Ni amashuri ashaje bigaragarira amaso dore ko yubatswe mu 1970, kubera ubwinshi bw’abanyeshuri, kuri iki kigo hari chapelle yigirwamo n’abana b’incuke, ariko iteye impungenge ku mutekano w’abana ndetse no ku ireme ry’uburezi utibagiwe n’isuku y’abahigira.

Mu gihe cy’imvura, amategura asakaje aya mashuri arava cyane kubera ko ibisenge byatobaguritse, abana bakimurirwa ahandi.

Ni ikibazo gifitwe n’ibigo by’amashuri byinshi muri aka Karere, kikaba kiri mu byagaragarijwe itsinda ry’Abadepite baherutse kugenderera Akarere ka Karongi.

Beretswe ko mu Karere kose hakenewe kubakwa ibyumba by’amashuri birenga 570 kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ubucucike n’icy’abakora ingendo ndende bajya ku ishuri.

Ibindi byumba by’amashuri 396 bikeneye gusanwa, mu gihe ibindi byumba 400 byafasha mu gukemura ikibazo cyo kwiga ingunga ebyiri.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie  atangaza ko buri mwaka hari ibyumba by’amashuri bishya byubakwa n’akarere n’abafatanyabikorwa bako ariko ngo ni nk’agatonyanga mu nyanja.

Mu bindi by’ingenzi bikenewe mu gukemura ibibazo bibangamiye imyigire iboneye mu mashuri, hakenewe intebe zirenga ibihumbi 4600 n’ubwiherero burenga 1100. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *