Karongi: Iterambere bagejejweho na FPR-Inkotanyi bazarishimangira batora Umukandida wayo ‘Kagame Paul’

0Shares

Umuryango FPR Inkotanyi wamamarije abakandida Depite bawo mu Karere ka Karongi, ibihumbi by’abaturage bari bahari bavuze ko bashingiye ku iterambere uyu muryango wabagejejeho, nta kabuza ari we bazatora.

Ku kibuga cy’umupira cya Birambo mu Murenge wa Gashari ni ho imbaga y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye, maze bishimira ibimaze kugerwaho babikesha uyu muryango. 

Birimo kuba abatuye mu mirenge yo muri iki gice cyegereye umugezi wa Nyabarongo ngo batagikesha amaramuko kujya guhingira amafaranga aho bita mu Nduga.

Karongi y’ubu abaturage bavuga ko isura ifite bayikesha.

Ni igikorwa cyaranzwe no kuvuga ibigwi bya FPR muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, maze barabyina karahava babifashijwemo n’abahanzi batandukanye.

Abari aha kandi beretswe bamwe mu bakandida Depite b’Umuryango barimo kwamamazwa. 

Na bo babwiye abari aha ko ibyagezweho ari intangiriro nziza y’ibiri imbere. 

Karongi ubu irimo kubakwamo uruganda rw’amazi ngo ruzakemura ikibazo cy’ibura ryayo mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura byibuze kugeza mu 2050. Irimo kubakwamo kandi uruganda ruzabyaza gaz methane yo mu Kivu, gaz yo gutekesha mu ngo n’iyo gukoresha mu binyabiziga. 

Karongi kandi irimo inganda 3 z’icyayi, amashuri menshi y’ibyiciro binyuranye kugeza kuri Kaminuza, amashanyarazi agera ku barenga 70%, n’ibindi bikorwaremezo binyuranye ndetse na gahunda ziteza imbere abaturage, byose bavuga ko bakesha FPR-Inkotanyi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *