Karongi: Hari Amadini atambamira abayoboke bashaka kwipimisha Kanseri y’Inkondo y’Umura

0Shares

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi bavuze ko imyumvire ikiri hasi n’inyigisho z’amwe mu madini y’inzaduka biza ku isonga mu gutuma hari bamwe mu babyeyi batitabira kwisuzumisha indwara ya kanseri y’inkondo y’umura.

Ku Kigo Nderabuzima cya Karora mu Murenge wa Mubuga ho mu Karere ka Karongi, Igitangazamakuru cya Leta dukesha iyi nkuru, cyavuze ko cyahasanze ababyeyi mbarwa bagiye kwisuzumisha.

Bavuze ko bafashe icyemezo cyo kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura nyuma yo kubyumvana abajyanama b’ubuzima no kubikurikirana kuri radio.

Hari impamvu abajyanama b’ubuzima bavuga ko ziri mu zituma ubu mu kwezi kumwe gushize hatangiye iyi gahunda, ababyeyi basaga 30% ari bo bamaze kwisuzumisha.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Karora, Uzamutuma Christine, atangaza ko hari n’amwe mu madini y’inzaduka yigisha abaturage inyigisho zibagandisha, bigatuma batitabira kwisuzumisha.

Kanseri irimo amoko atandukanye iri ku mwanya wa kabiri mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi. Ni mu gihe Kanseri y’Inkondo y’Umura iza ku mwanya wa kane mu bwoko bwa kanseri zifata abagore ku Isi nk’uko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, aho rigaragaza ko mu 2022 abagore barenga ibihumbi 660 ku Isi banduye kanseri y’inkondo y’umura.

Muri uwo mwaka kandi, OMS igaragaza ko 94% by’abantu ibihumbi 350 bahitanywe na kanseri y’inkondo y’umura ari abo mu bihugu bikennye cyangwa ibifite ubukungu buringaniye. Bumwe mu buryo bwo kuyirinda harimo gukingira abantu no kugera ku makuru arebana n’iyi ndwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *