Abaturage bo mu Karere ka Karongi bongeye gusabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Babisabwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye mu Rugabano.
Umwe mu babyeyi yavuze amazina ya bamwe mu bo mu muryango we bishwe muri Jenoside na n’ubu batari bamenya aho imibiri yabo iri.
Yiciwe abarenga 20 bo mu muryango, we na Julienne Mukarwego na we warokokeye aha mu Rugabano, bakavuga ko abicaga Abatutsi muri aka gace bahembwaga amafaranga.
Ni mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyabereye mu Rugabano, aho umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza na we yunze mu ry’abarokotse, asaba abafite amakuru y’aho imibiri itaraboneka iri, ko bayatanga kabone n’iyo babikora mu ibanga.
Aha mu Rugabano hari urwibutso rwa Jenoside rugomba kwimurwa, imibiri y’abarenga 1500 irushyinguyemo ikimurirwa mu zindi nzibutso zitunganyije neza.
Abarokotse bagaragaza ko ari igikorwa bazishimira kubera ko uri rwibutso rutajyajye n’igihe.
Muri iki gikorwa kandi, bamwe mu barokotse bahawe inka n’ihene. (RBA)