Karongi: Barasaba ubufasha nyuma y’uko Urubura rwangije Imyaka bari barahinze

Abaturage bo mu Karere ka Karongi barasaba ubufasha nyuma y’uko imyaka yabo bateganyaga gusarura mu kwezi gutaha yangijwe bikomeye n’imvura ivanze n’amahindu menshi byaraye biguye muri aka karere mu mirenge ya Mutuntu, Rwankuba n’uwa Gitesi wibasiwe kurusha indi.

Abaturage bavuga ko iyi mvura yatunguranye ariko igikomeye kikaba ari amahindu menshi yari ayirimo, akangiza bikomeye imyaka ihinze imusozi no mu tubande. 

Ibihingwa byose nk’urutoki, ibirayi, amasaka, imyumbati, urubingo n’ibindi byose by’aho ayo mahindu yaguye byashizeho amababi.

Ni ikiza cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, no kugeza kuri uyu wa Kabiri, ayo mahindu yari akirundanyije hirya no hino mu mirima no mu ngo z’abaturage. 

Abaturage barasaba gufashwa kubona icyo kurya kubera ko imyaka yangijwe n’aya mahindu, imyinshi yendaga kuzasarurwa mu kwezi gutaha.

Uretse ibihingwa ngandurarugo byibasiwe n’aya mahindu, yanangije cyane icyayi gihinze ku bwinshi muri ka gace, ahabarurwa hegitari zirenga ijana. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko bukurikije ubukana bw’iki kiza, abaturage cyagizeho ingaruka bakwiye ubufasha. 

Ni ibintu abaturage bavuga ko bitari bisanzwe kubona mu mpeshyi rwagati imvura nyinshi igwa irimo n’amahindu menshi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *