Karongi: Aborozi b’Inkoko n’Ingurube bugarijwe n’ibura ry’ibyo zirya

Aborozi b’inkoko n’ingurube mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi, bavuga ko bitewe n’imiterere y’aka Karere bagira ikibazo cyo kubona ibiryo by’amatungo hafi yabo, bikaba ngombwa kujya kubishakira mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’amajyepfo.                                 

Aba baturage basaba ko bafashwa kubona inganda zitunganya ibiryo by’amatungo hafi.

Ahakorera ihuriro ry’amatsinda yorora inkoko mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, kuri ubu bafite imishwi 2000 boroye bateganya kugurisha.

Aba borozi babigize umwuga bavuga ko bitabiriye korora inkoko kuko basanze mu bworozi bw’amatungo magufi ariho hari amafaranga, ndetse ngo binabaha ifumbire ibafasha mu buhinzi bityo umusaruro ukiyongera.

Aba kimwe n’abandi bo muri aka Karere bakora ubworozi bw’amatungo magufi, bavuga bafite ikibazo gikomeye cyo kubona ibiryo by’amatungo ku buryo bibasaba kujya kubishaka kure bikabatera igihombo.

Basaba ko bakwegerezwa iguriro ryabyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne avuga ko nk’Akarere mu gushaka igisubizo kirambye, hazubakwa uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, gusa ngo mu gihe bitarakunda haba hashyizweho uburyo bw’agateganyo bwo kwifashishwa. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *