Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ruragira inama abayobozi bo mu Karere ka Karongi ko bakwiye gukuba kenshi imbaraga bashyira mu guha serivisi abaturage kugira ngo aka Karere kazagere ku ntego ya guverinoma ivuga ko abaturage bazaba bishimiye imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku kigero kirenga 90% muri NST 2.
Ibi byavugiwe mu gikorwa cyo kugaragariza abayobozi mu Karere ka Karongi ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, ishusho yavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize.
Ni ishusho igaragaza ko aka Karere gafite amanota 76% nyamara intego ya guverinoma yari uko iki kigero kiba 90% muri NST1.
Serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi zishimwa n’abaturage ku kigero cya 61%, mu gihe izindi zirimo gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye, iz’ibikorwaremezo, iz’ubutaka n’imiturire, iz’imikorere y’inzego z’ibanze, n’izindi na zo ziri mu zashimwe ku ijanisha ritagera kuri 75%.
Abaturage bavuga ko ibi ari ukuri.
Rwamulinda Anatole uyobora by’agateganyo ishami rikora ubushakashatsi no kwishakamo ibisubizo muri RGB, atangaza ko niba Karongi ishaka kugera ku ntego ya guverinoma, ikwiye gukuba kenshi imbaraga abayobozi basanzwe bashyira mu miyoborere n’imitangire ya serivisi ku baturage.
Iri janisha Akarere kagize ngo ni rito, aho mu byiciro 16 byakoreweho ubushakashatsi, 9 byose byagize ijanisha riri munsi ya 75%.
Muzungu Gerard uyoboye by’agateganyo Akarere ka Karongi, atangaza ko ibyagaragajwe ari agatoki abaturage babatungiye ahagomba kongerwa imbaraga.
Iyi shusho igaragaza ko Akarere ka Karongi kari ku mwanya wa 25 mu gihugu, kakaba aka 4 mu Ntara y’Uburengerazuba, inyuma yako haza Rutsiro, Nyamasheke na Ngororero.
Inzego z’umutekano ni zo abaturage bashimye cyane ku kigero kiri hejuru ya 90%, ibi akaba ari na ko bimeze ku rwego rw’igihugu.
Izindi nzego abaturage bashimye bifatika ni izo kwa muganga nko gukingiza abana n’ibindi. (RBA)