Ikipe ya The Champions Sports Academy mu bagabo n’iy’Agahozo Shalom mu bagore, zegukanye Irushanwa rya Karate ‘Ambassador’s Cup’ ryo muri uyu Mwaka w’i 2025.
Aya makipe yombi yahize ayandi haba muri Kumite [Kurwana] ndetse no muri Kata [Kwiyereka].
Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 7, ryitabiriwe n’amakipe 28 arimo 20 y’abagabo n’u 8 y’abagore.
Ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, rikinirwa muri Gymnasium ya NPC i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ryateguwe n’Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, Ferwaka.
Mu kiciro cya Kumite, cyakinwe n’umukinnyi ahangana na mugenzi we, mu gihe Kata, yakinwe mu buryo bw’amakipe.
N’irushanwa kandi ryakurikiranywe n’Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isoa Fukushima, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Rwego Ngarambe, Visi Perezidante wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama ndetse n’Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Rwego Ngarambe, yavuze ko Karate ari umwe mu mikino yafashe mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, bidasiganye no gutunga abawukina.
Hagamijwe ko uyu mukino ukomeza gutera imbere ndetse ukajyana n’ikoranabuhanga rigezweho, Niyongabo Damien yatangaje batangiye uburyo bw’ikoranabuhanga [Database], izajya yifashishwa mu kubika imyirondoro ya buri mukinnyi, bityo bikazafasha mu kubakurikirana by’umwihariko, no kubabona byihuse mu gihe bakenewe mu marushanwa yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isoa Fukushima, yashimiye Ferwaka ku mbaraga ikoresha mu guteza imbere umukino wa Karate mu Rwanda.
Akomeza avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose hamagijwe guteza gushimangira ubu ubufatanye.
Ati:“ Nyuma y’uko u Rwanda rwegukanye Umudali mu mikino ya Commonwealth yakiniwe muri Afurika y’Epfo mu mpera z’Umwaka ushize, byatweretse ko Karate mu Rwanda ishoboka, bityo tuzakomeza kurushaho kuyisigasira”.
Amafoto





