Karate: Flying Eagles na Vision Academy zateguye Irushanwa rigamije gutsura Umubano no kuzamura Impano

Ikipe ya Flying Eagles Karate-Do na the Vision Karate Academy, zateguye irushanwa rigamije gushimangira umubano aya makipe yombi afitanye no kuzamura impano z’abakiri bakinira muri aya makipe.

Iri rushanwa riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024, guhera saa Mbili za mugitondo kugeza saa Saba z’Amanywa, rizabera mu Nzu mberabyombi y’Akagali ka Kagugu mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Uretse gutsura umubano no kuzamura Impano, iri rushanwa rizifashishwa kandi mu gutyaza abakinnyi b’amakipe yombi kwitegura Imikino yo ku rwego rw’Igihugu iteganyijwe mu Kwezi gutaha kwa Kanama (8).

Muri iyi mikino, harimo Shampiyona y’Igihugu iteganyijwe hagati ya tariki ya 03 n’iya 04 Kanama 2024, iyi ikaba izabera kuri Ecole Notre Dame des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’Irushanwa ritegurwa n’Ikipe ya Zanshin Karate Academy yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, iri rikaba riteganyijwe hagati ya tariki ya 23-25 Kanama 2024.

Abakungu 28 n’abakobwa 17 bari hagati y’Imyaka 6 na 14 y’amavuko, bazahatana muri Kumite (Kurwana) na Kata (Kwiyereka), mu buryo bw’imikinire (Style) bwa Wado-Ryu.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere, ubuyobozi bw’amakipe yombi buvuga ko bwifuza ko ryazajya rikinwa buri Mwaka, ndetse rikaguka kugeza ubwo rizajya ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka).

Flying Eagles Karate-Do n’imwe mu makipe akomeye mu mukino wa Karate imbere mu gihugu by’umwihariko mu kiciro cy’abari n’abategarugoli.

Iyi Kipe imaze Imyaka hafi 14, kuko yashinzwe tariki ya 24 Ukwakira mu Mwaka w’i 2019.

Mu gihe cy’Imyaka hafi 14 imaze, imaze kugira abakinnyi barenga 200 bayinyuzemo, barimo ikiciro cy’abakinnyi bato guhera ku Myaka 3 y’amavuko n’ikiciro cy’abakuru.

Muri aba bakinnyi barenga 200, kuri ubu, abakinnyi 50 n’abakinnyi bayikinira mu buryo buhoraho kandi mu byiciro byose. 

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Flying Eagles Karate-Do bwishimira ku bufite umukinnyi ufite Imyaka 52 ugukina umukino wa Karate, uyu akaba afatirwaho urugero rwiza n’abakizamuka, ko Karate nta kigero umuntu atayikinaho.

No photo description available.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *