Irushanwa ry’umukino njyarugamba wa Karate ritegurwa n’Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda ifatanyije n’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda [Ferwaka], Ambassador’s Cup rigiye gukinwa ku nshuro ya karindwi.
Riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, rikaba rizitabirwa n’amakipe 20 y’imbere mu gihugu.
Rizabera muri Gymnasium ya NPC i Remera mu Mujyi wa Kigali, rikaba rizakinwa mu buryo bwa Kata [Kwiyereka] na Kumite [Kurwana].
Akomoza kuri iri rushanwa, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao FUKUSHIMA, yashimiye Ferwaka ku mbaraga ikoresha mu guteza imbere umukino wa Karate mu Rwanda.
Yashimangiye ko Karate ari umukino ugamije kwigisha indangagaciro , ikinyabupfura no kwirwanaho.
Yavuze ko binyuze mu buryo bw’imirwanire y’Abayapani buzwi nka “Budo”, bwabafashije kwirwanaho mu myaka ishize ndetse n’uyu munsi bikaba bikiri mu buzima bwabo bwa buri munsi, bityo ko na Karate y’u Rwanda ibushyize mu ngiro, ntakabuza byazatanga umusaruro.
Ati:“Ntagushidikanya ko binyuze muri Karate, uyu mukino uzakomeza kuba inkingi ya mwamba mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Muryango Nyarwanda”.
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Damien Niyongabo, yavuze ko ari iby’agaciro gukorana n’Ambasade y’Ubuyapani n’Ubuyapani muri rusange, mu guteza imbere Karate mu Rwanda.
Muri uyu mujyo w’imikoranire, muri Nzeri y’i 2018, Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, yahaye Ferwaka Tatami 400 [Ikibuga] zo gukiniraho, mu rwego rwo gufasha abakinnyi gukinira ahantu hajyanye n’igihe.
Ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatandatu mu Mwaka ushize, ryegukanywe n’Amakipe ya KESA na Great Warriors.
Imibare ihari igaragaza ko mu Rwanda hari abasaga ibihumbi 7 bakina umukino wa karate bibiraho (7000).
Amafoto y’Umwaka ushize