Karate: Abakinnyi b’u Rwanda barimbanyije imyitozo mbere yo kwerekeza muri Shampiyona y’Isi

Abakinnyi bakina umukino njyarugamba wa Karate barimbanyije imyitozo mbere yo kwerekeza Mujyi wa Dundee mu gihugu cya Ecose/Scotland, muri Shampiyona y’Isi iteganyijwe muri uku Kwezi hatagi ya tariki ya 13 kugeza ku ya 16.

Iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro yayo ya 11, izahuza abakinnyi bavuye mu bihugu binyamuryango by’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Karate ku Isi (WUKF World Karate).

Abakinnyi bazayitabira bazaba bagizwe n’ibyiciro bitandukanye by’imyaka, guhera ku bakinnyi bakiri bato kugeza mu kiciro cy’abakuru.

Muri iyi mikino, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi 11 bo mu kiciro cy’abakiri bato.

Abakinnyi bagizwe ku kigero cyo hejuru n’abakina muri Sports Genix International (SGI)-Academy.

Uretse aba bakinnyi, muri Ecose u Rwanda ruzaba kandi ruhagarariwe n’abasifuzi babiri babarizwa muri Japan Karate Association (JKA)-Rwanda.

Aba bakinnyi bazaba baherekejwe n’abarimo ababyeyi babo, bazatozwa na Didier Pascal Ganziteka.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Karate-D0 ku Isi, Dr. Liviu Crisan agaruka kuri iyi mikino, yatangaje ko Isi izerekwa urwego ruhebuje uyu mukino umaze kugeraho, by’umwihariko mu bakiri bato.

Yunzemo ati:“Ibihumbi n’ibihumbi by’abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abafana baturutse imihanda yose y’Isi bazaba abahamya b’iyi mikino izaba ari imbonekarimwe”.

Abakinnyi bazaserukira u Rwanda

  • Gaël Ibakwe Bigwi
  • Shaima Inyange
  • Dorian Shimwa Mugisha
  • Lina Iriza
  • Fred Irampaye
  • Aimable Guérin Rurangayire
  • Aydan Gisa Ndinda
  • Guénhaël Orhnzy Rurangayire
  • Evan Umurinzi
  • Tony Gisa

Umutoza: Didier Pascal Ganziteka

The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *