Mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, haravugwa inkuru yafashwe nj’idasanzwe, aho Umugabo yahukanye nyuma y’iminsi ibiri arongoye.
Mu kwakuhakana kwe, yavuze ko yabitewe n’uko yasabwe n’uwo bari bamaze gusezerana ko bakora amabanga y’abubatse bakoresheje agakingirizo, undi abitera utwatsi ahitamo gukuramo akarenge.
- Ukuri kw’ibivugwa
Nyamugabo n’Umugeni we, basezeranye nyuma y’uko Umukobwa abuze uwo bari gusezerana hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ubukwe nyirizina bube.
Nyuma yo kubona ko ashobora kuhasebera kandi yari yateguje abantu ko afite ubukwe, Umukobwa yahise ashyiraho abamushakira Umugabo, bidatinze ahita aszerana nawe nyuma y’iminsi ibiri gusa bamenyanye.
Uwo bari gusezerana ku ikubitiro, imbere y’amategeko bari gusezerana tariki ya 27 Werurwe 2025, nyuma yaho tariki ya 29 Werurwe 2025 bagasezerana imbere y’Itorero.
Ubukwe burangiye, Umugabo ngo yangiwe gukora amabanga y’abubatse nta gakingirizo, ahita akuramo akarange. Umugeni avuga ko uyu mugabo yagiye amutorotse ndetse atwaye n’imyenda y’abasore bari bamwambariye, ariko mu kuganiro na Radio/TV1, uyu mugabo yateye utwatsi ibyo kujyana imyenda, avuga ko ari ukumuharabika kuko imyenda yabonetse, ahubwo hari yajyanywe n’abayitwikirije ubwo Imvura yagwaga ubukwe burangiye. Gusa, muri iki kiganiro, yahamije ko koko yahuhanye.
Ibintu byaje guhinduka, umusore abwira umukobwa ko gahunda itakibaye kubera ibindi batumvikanagaho.
Nyuma y’uko umusore ahinduye gahunda, umukobwa we yanze kuva ku izima maze akomeza imishinga yo gutegura ubukwe no gushaka umusore mushya bazabukorana.
Bidatinze umukobwa yaje kubona umusore mushya wo murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga basezerana imbere y’itorero tariki 29 Werurwe 2025 bibera i Rugobagoba mu karere ka Kamonyi, ari naho hari umu Pasiteri bivugwa ko bamukodesheje kugira ngo abasezeranye.
Nyuma y’ibirori, inshuti n’abavandimwe bari baje gushyigikira abageni baratashye maze umukwe n’umugeni nabo bajya mu buriri.
Haje kubaho kutumvikana, bivugwa ko kwatewe n’uko Umugabo yashakaga ko bubaka urugo badakoresheje agakingirizo, umugore arabyanga.
Muri uku kwanga, yamubwiye ko ashaka ko babonana bakoresheje agakingirizo, kutumvikana bitangira ubwo.
Hashize iminsi ibiri gusa basezeranye, Umugore yanyarukiye ku muhanda gato, Umugabo amuca mu rihumye arigendera.
Umugore avuye ku muhanda yasanze umugabo we adahari ashatse n’imyenda arayibura niko guhita ajya kumushakisha .
Ageze mu mudugudu wa Kamazuru, mu kagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye biteza umutekano muke, atabwa muri yombi.
Nshimiyimana Jean Claude, umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko nyuma yo guteza akavuyo inzego, zibishinzwe zafashe icyemezo gikwiriye.
Ati:’’Twahise dufata Nyirabukwe n’uyu Mugeni tubashyikiriza RIB ya Nyamabuye, tunifuza ko idufasha ikatumenyera naho umuhungu aherereye. Nyuma RIB yaje gufata icyemezo cyo kugumana umugeni’’.
Nshimiyimana yatanze inama zo bubaha isezerano abantu bagiranye n’abandi, bakareka ibikorwa bisa n’ikinamico.