Kamonyi: Mu Murenge wa Kayenzi hagiye gufungura Ishuri ryigisha Umukino wa Karate

Abakarateka ndetse n’abifuza gukina umukino Njyarugamba wa Karate mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda by’umwihariko mu Murenge wa Kayenzi, bagiye gushyirwa igorora.

Tariki ya 06 Nyakanga 2024, mu Murenge wa Kayenzi ku Kigo cy’Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire St Paul Kirwa, hazatangirizwa ku mugaragaro Ishuri (Academy) ryigisha Umukino Njyarugamba wa Karate.

Binyuze mu kiswe Kayenzi Special Day, Mbabazi Gilbert aherekejwe n’abandi batoza b’Umukino wa Karate, mu Gushyingo k’Umwaka ushize w’i 2023, yasuye i Kayenzi mu gikorwa cyari kigamije gushishikariza Urubyiruko kwirinda Ibiyobyabwenge, icyo gihe hakusanyijwe Amafaranga 480,000 Frw yo koroza abana bakina uyu mukino batishoboye.

Igitekerezo cyo gushinga Ishuri (Academy) ryigisha Umukino Njyarugamba wa Karate muri aka gace, cyagizwe na Mbabazi Gilbert usanzwe uhavuka.

Mbabazi usanzwe ufite Umukandara w’Umukara na Dan ya 2 muri Karate, yatangarije THEUPDATE ko yahisemo kwerekeza Amaso muri Kayenzi agamije guteza imbere uyu mukino mu Bice by’Icyaro.

Muri iki kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa THEUPDATE, yavuze ko ku ikubitiro, bazahera ku bana bari hagati y’Imyaka 04 na 12.

Mbabazi watangiye gukina Umukino Njyarugamba wa Karate guhera mu 2007 mu Ikipe ya Cobra Kayenzi Karate Do, yavuze ko gushinga Ishuri yise Mbabazi Karate Academy, bigamije kwitura Akarere yavukiyemo, dore ko yishimira intambwe amaze kugeraho muri uyu mukino, bityo akaba yifuza ko na barumuna be nabo babona aho berekanira Impano zabo.

Nk’Umukinnyi, Mbabazi yakiniye Ikipe ya The Champions Karate Academy yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho yegukanye Imidali itandukanye irimo n’iya Zahabu ndetse n’Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaranye n’iyi Kipe mu 2022.

Nk’Umukinnyi kandi, akinira Ikipe ya Police Karate Club, yegukanye Umudali wa Zahabu ma Marushanwa ahuza Ibihugu bigize EAPPCCO yabereye mu Rwanda mu Mwaka ushize wo mu 2023.

Amakuru THEUPDATE yabonye ajyanye n’amateka y’Umukino wa Karate mu Karere ka Kamonyi, n’uko yatangiye kuhakinirwa mu buryo bugezweho, guhera mu 2005.

Amafoto

Kayenzi Sector on X: "KAYENZI SPECIAL DAY binyuze mu mukino wa karate aba Maître ku rwego rw'igihugu basuye Club ya karate/Kayenzi mu gitaramo kigamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, hakusanyijwe 480,000frw yo koroza

May be an image of 10 people, people performing martial arts and text that says "KAYENZI pecir Da. 2023"

May be an image of 1 person and text that says "EVENT COORDINATOR MBABAZI GILBERT NATIONAL QUALIFICATIONS INCAOCHINGAND REFEREE AWARD OF BEST EVENT COORDINATORI INI RWANDA. QUALIFICATIONS OF WORLD KARATE QUALFCATONSOFWORLDKARATEMASTER MASTER"

May be an image of 5 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 1 person, performing martial arts and text that says "THE CHAMP KARATE ACAD EL •Discipline Friendship Tea niyonoel@gr (+250) 788 876 966"

May be an image of 5 people and people performing martial arts

Kayenzi Sector on X: "KAYENZI SPECIAL DAY binyuze mu mukino wa karate aba Maître ku rwego rw'igihugu basuye Club ya karate/Kayenzi mu gitaramo kigamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, hakusanyijwe 480,000frw yo koroza

Kayenzi Sector on X: "KAYENZI SPECIAL DAY binyuze mu mukino wa karate aba Maître ku rwego rw'igihugu basuye Club ya karate/Kayenzi mu gitaramo kigamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, hakusanyijwe 480,000frw yo koroza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *