Paul Biya yaba arwaye arembye?. Uyu mukambwe w’imyaka 91 y’amavuko aheruka kuboneka mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Afrika n’Ubushinwa yabereye i Beijing kuva kw’itariki ya 4 kugera ku 5 mu kwa cyenda gushize.
Kuva icyo gihe, amakuru aracicikana, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mw’itangazamakuru, ko yaba ashobora kuba yaranitabye Imana.
Cyane cyane ko atagiye no mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye kuva kw’itariki ya 22 y’ukwa cyenda i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi guverinoma ya Kameruni yari yaravuze ko yagombaga kuyivugiramo ijambo.
Ntiyagiye no mu nama ya Francophonie kw’itariki ya 4 n’iya 5 z’uku kwezi y’i Paris mu Bufaransa.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru, kubera impuha zari zimaze kumera nk’itutu hejuru yayo, byabaye ngombwa ko guverinoma itangaza ku mugaragaro ko Perezida Biya ari muzima i Geneve mu Busuwisi.
Ntibyacubije umuhengeri, bituma noneho guverinoma ya Kameruni ifata icyemezo cyo kubuza abantu kuvuga ku kibazo cy’ubuzima bwe. Isobanura ko ari ikibazo cy’umutekano w’igihugu.
Iteka rya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Paul Atanga Nji, rivuga neza ko “itegeko rizahana ryihanukiriye umuntu wese uzabirengaho.”
Paul Biya yabanje kuba minisitiri w’intebe imyaka irindwi kuva mu 1975 kugera mu 1982. Yahise aba perezida wa Repubulika kugeza n’ubu.
Ni we mukuru w’igihugu wa kabiri umaze igihe kirekire cyane kw’isi kurusha abandi bose.
Uwa mbere ni Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa wa Gineya Ekwatoriyari urengeje imyaka 45 ku butegetsi. (VOA, AFP)