Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul uri mu ruzinduko rw’akazi i Paris mu Bufaransa, yakiriwe na mugenzi we w’Ubufaransa, Emmanuel Macron.
Ibiganiro byo kuri uyu wa gatatu byahuje aba bayobozi b’Ibihugu byombi, byabereye mu biro bya Perezida Marcon, Champs-Élysées.
Byibanze ku bibazo by’ingutu bihanze Isi ndetse n’ubutwererane bw’Ibihugu byombi nk’uko Ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Village Urugwiro byabitangaje.
Aba bayobozi bombi baherukaga guhura mu Kwezi k’Ukwakira [10] 2024, ubwo bari bitabiriye Inama y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Mu biganiro by’icyo gihe, bagarutse ku mibanire y’Ibihugu bayoboye ndetse n’ubutwererane bw’ingeri zitandukanye.
Mbere yaho, Perezida Macron yashimye mugenzi we Kagame k’uruhare rwe mu guteza imbere Siporo by’umwihariko binyuze mu bikorwaremezo bya Siporo bijyanye n’igihe.
Gushima uruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere Siporo, byagarutsweho ubwo aba bakuru b’Ibihugu bahuriraga mu mikino Olempike yabereye i Paris mu Bufaransa mu Mpeshyi y’Umwaka ushize.
Mu Kwezi kwa Mata [4] kandi y’uyu Mwaka, Kagame na Marcon bagiranye ibiganiro byo kuri Telefone, byagarutse ku bibazo by’umutekano mucye mu Karere, cyane ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ku birebana n’iki kibazo cy’umutekano mucye aha muri DR-Congo, kuri ubu, biteganyijwe ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, bazashyira umukono ku masezerano y’amahoro mu Kwezi gutaha kwa Kamena [6], bikazakorerwa i Washington imbere ya Perezida wa USA, Donald Trump.
Mu bari kugira uruhare muri aya masezerano, uretse USA, hari kandi Ibihugu birimo; Togo, Qatar ndetse n’Ubufaransa.
Mu minsi ishize, ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byahuje Imiryango ya EAC-SADC bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe [AU].
Inshingano zo guhuza izi mpande, zikaba zarahawe Perezida wa Togo, Faure Gnassingbe.
Tariki ya 24 ‘Ukwezi kwa Mata [4] kandi y’uyu Mwaka, aba Minisitri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basinyiye imbere ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa USA, Marco Rubio, imbanziriza mushinga y’amasezerano y’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Amafoto