Kabarore: Uwazaga gukingiza ‘Igipupe’ agacucura Abarwayi yacakiwe

Umugore wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, mu Ntara y’i Burasirazuba, yatawe muri yombi nyuma yo kumara igihe yiba Telefone z’Abarwayi n’Abarwaza, nyamara yavugaga ko aje gukingiza Umwana.

Ibi yitaga gukingiza Umwana, nyamara ntabwo byari byo, kuko cyari Igipupe yabaga ahetse.

Ni nyuma y’uko bamwe mu Babyeyi bazaga gukingiza Abana ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore, bari bamaze igihe bataka kwibwa Telefone n’Umuntu wari utaramenyekana.

Nyuma y’igihe bacungira hafi, nibwo tariki ya 20 Gicurasi 2024, uyu Mugore Theupdate itabashije kubonera umwirondoro, yacakiwe.

Abamubonye, bavuga ko atuye mu Murenge wa Mukomane, abandi bakavuga ko azwi mu Mujyi wa Kigali.

Hari kandi n’abavuga ko bakunze kumubona ahantu henshi hatandukanye.

Umwe mu bazaga gukingiza, yavuze ko uyu Mugore yazaga aha kwa Muganga akicara iruhande rw’abandi Babyeyi. Agacunga abandi barangaye, akabiba Telefone. Nyuma yo kwibwa, abibwe batangira gusaka, nyamara uwo Mugore wabaga ufite Igipupe yise Umwana, akaburirwa irengero.

Ati:”Ibi uyu Mugore yabikoze inshuro ebyiri zose ndi kuri iki Kigo Nderabuzima, nyamara hatakwa kwibwa, tukamuburira irengero”.

“Ngarutse gukingiza ku nshuro ya gatatu, nabwo twarahahuriye. Namubajije Amezi Umwana we afite, nyuma yo kubona ahora amutwikiriye kandi atamushyira hasi. Ibitekerezo byanjemo, kanda ku cyo yitaga Umwana, numva kirakandika. Naratwikuruye, nsanga atari Umwana ahubwo ari Igipupe aba ahetse. Yabuze icyo ambwira, ahita ahaguruka agenda yihuta”.

“Nahise ntabaza Muganga, hashakwa abamufata, ndetse n’Ubuyobozi bw’Ikingo Nderabuzima buramuganiriza. Hahita hanahamagarwa inzego z’Umutekano, atabwa muri Yombi”.

Hagati aho, hari bamwe mu Babyeyi bateye hejuru bavuga ko barusimbutse ko bamwe mu bantu nk’aba bashobora no kubibira Abana.

Umwe mu Babyeyi bahaburiye Telefone, uyu wafashwe yemeye ko ariwe wayimwibye, ndetse yemera no kuyimwishyura, aho yavuze ko azamuha 100,000 Frw.

Ababyeyi bari aho, hari abateye hejuru bavuga ko bamusabira gufungwa Imyaka 5, akazavamo yasubije Ubwenge ku gihe.

Umuyobozi w’iki Kigo Nderabuzima, Gastinzi François, yemeje ko hari hashize Iminsi, Ababyeyi n’abandi babura Telefone mu buryo budasobanutse. Bityo ko bari barafashe ingamba zo kuzafata umuntu ubiba.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *