Julien Mette watozaga Rayon Sports yayisezeyeho

0Shares

Umutoza mpuzamahanga w’Umufaransa, Julien Mette, yahamije ko yatandukanye n’Ikipe ya Rayon Sports FC, nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kumvikana ku bijyanye n’uko yakongera amasezerano muri iyi Kipe yambara Ubururu n’Umweru.

Uyu mutoza wageze muri iyi Kipe abakunzi bayo bita gikundiro muri Mutarama y’uyu Mwaka, asimbuye Mohammed Wade wayitozaga by’agateganyo, yayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona no kuyigeza mu mikino ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Amakuru THEUPDATE ikesha abegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports, n’uko impande zombi zari zemeranyijwe gukomeza gukorana, gusa, ibi biganiro by’imikoranire bikaza kuzamo kidobya ku munota wa nyuma, ari nayo yateye Metter gukuramo ake karenge.

Mu marangamutima menshi, Julien Mette asezera kuri Rayon Sports, mu butumwa yanyujije ku rubuga Nkoranyambaga rwa Instagram, yagize ati:ā€œMwarakoze kunyereka urukundo. Abafana mwabanye nange haba mu bihe byiza n’ibitari byoroshye. U Rwanda n’Igihugu cyanyuze. Umujyi wa Kigali bikaba akarusho. Amezi atanu muri iyi Kipe byari ibihe byo kwikazaā€.

Muri ubu butumwa kandi, Mette yavuze ko ibintu byose bitari shyashya, kuko yagezeho akajya yisanga ari nyakamwe, ubuyobozi bwamuteye Umugongo, ndetse nta n’amahitamo afite yo kugurirwa abakinnyi bashya, kandi yarasabwaga Umusaruro.

Yasoje agira ati:ā€œGusa, ibi byose ntabwo binkuraho kuba ndi Gikundiro (Imvugo ikoreshwa umuntu agaragaza ko ari umwe mu bagize Rayon Sports mu buryo bumwe cyangwa ubundi)ā€.

Kugeza ubu, nyuma y’uko Julien Mette atangaje ugutandukana na Rayon Sports, ntabwo haratangazwa ugomba kumukorera mu Ngata.

Ni mu gihe Shampiyona y’u Rwanda y’i 2024-25, iteganyijwe gutangira hagati mu Kwezi kwa Kanama (8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *