Asosiyasiyo y’Abakarateka bakina Karate ya Kiyapani mu Rwanda (JKA-Rwanda), yateguye ku nshuro ya Gatanu (5) amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino, aya akazanaberamo igikorwa cyo kuzamurwa mu ntera (guhabwa Imikandara).
Aya mahugurwa azabera mu Nzu y’Imikino (Gymnasium) ya NPC i Remera mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 14 kugeza ku ya 18 Kanama (8) 2024, azatangwa na kabuhariwe muri uyu mukino, Umuyapani Masaru KAMINO Shihan (Hachi-Dan).
Abakarateka bari munsi y’Imyaka 15 ndetse n’ikiciro cy’abakuru, nibo bazitabira aya mahugurwa.
Kuri iyi nshuro ya Gatanu (5), aya mahugurwa agamije gufungura Amaso abakinnyi b’Umukino wa Karate ya Kiyapani mu Rwanda ndetse no kurushaho kunguka ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru binyuze mu barimu kabuhariwe.
Uretse Abakarateka bo mu Rwanda bazitabira aya mahugurwa n’Ibihugu by’Amahanga ntabwo byatanzwe.
Amakuru THEUPDATE ifite n’uko mu gihe habura Iminsi 5, Abakarateka bo mu Bihugu by’Ubwongereza, Afurika y’Epfo, Zambiya, Kenya n’ibindi… bamaze kwiyandikisha kuzitabira aya mahugurwa.
Uretse Abakarateka, Abarimu Batanu (5) bavuye mu Buyapani, Umwarimu wo mu Bwongereza, Abarimu Bane (4) bo muri Zambiya na Sensei Daniel Gombe, Umuyobozi wa JKA muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bazaba bari i Kigali muri aya mahugurwa.
Kwiyandikisha biracyakomeje.
Amafoto