JKA-Rwanda yateguye ku nshuro ya 5 Amasomo yo ku rwego ruhambaye mu mukino wa Karate

Asosiyasiyo y’Abakarateka bakina Karate ya Kiyapani mu Rwanda (JKA-Rwanda), yateguye ku nshuro ya Gatanu (5) amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino, aya akazanaberamo igikorwa cyo kuzamurwa mu ntera (guhabwa Imikandara).

Aya mahugurwa azabera mu Nzu y’Imikino (Gymnasium) ya NPC i Remera mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 14 kugeza ku ya 18 Kanama (8) 2024, azatangwa na kabuhariwe muri uyu mukino, Umuyapani Masaru KAMINO Shihan (Hachi-Dan).

Abakarateka bari munsi y’Imyaka 15 ndetse n’ikiciro cy’abakuru, nibo bazitabira aya mahugurwa.

Kuri iyi nshuro ya Gatanu (5), aya mahugurwa agamije gufungura Amaso abakinnyi b’Umukino wa Karate ya Kiyapani mu Rwanda ndetse no kurushaho kunguka ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru binyuze mu barimu kabuhariwe.

Uretse Abakarateka bo mu Rwanda bazitabira aya mahugurwa n’Ibihugu by’Amahanga ntabwo byatanzwe. 

Amakuru THEUPDATE ifite n’uko mu gihe habura Iminsi 5, Abakarateka bo mu Bihugu by’Ubwongereza, Afurika y’Epfo, Zambiya, Kenya n’ibindi… bamaze kwiyandikisha kuzitabira aya mahugurwa.

Uretse Abakarateka, Abarimu Batanu (5) bavuye mu Buyapani, Umwarimu wo mu Bwongereza, Abarimu Bane (4) bo muri Zambiya na Sensei Daniel Gombe, Umuyobozi wa JKA muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bazaba bari i Kigali muri aya mahugurwa.

Kwiyandikisha biracyakomeje.

Amafoto

No photo description available.

May be an image of 10 people and people performing martial arts

May be an image of 8 people and people performing martial arts

May be an image of 7 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 4 people and people performing martial arts

May be an image of 1 person and performing martial arts

May be an image of 3 people, people performing martial arts and text

May be an image of 10 people and people performing martial arts

May be an image of 12 people and people performing martial arts

May be an image of 7 people and people performing martial arts

May be an image of 11 people and people performing martial arts

May be an image of 4 people and people performing martial arts

May be an image of 14 people and people performing martial arts

May be an image of 14 people and people performing martial arts

May be an image of 11 people and people performing martial arts

May be an image of 14 people and people performing martial arts

May be an image of 11 people and people performing martial arts

May be an image of 3 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people and people performing martial arts

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 8 people and people performing martial arts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *