Umuherwe wa gatatu ku Isi mu gutunga agatubutse [Amafaranga], Umunyamerika Jeff Bezos agiye kongera gukora ubukwe nyuma yo gutanga na MacKenzie 2019. Kuri iyi nshuro, azasezerana na Lauren Sanchez.
Bezos yatandukanye na MacKenzie nyuma yo gushyiranwa mu 1993. Batandukanye bamaranye Imyaka 26, bafitanye abane bane [4]. Muri aba bana, batatu n’abakobwa babyaranye undi n’uwo barera.
Ibinyamakuru byo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika [USA], byatangaje ko Ubukwe bwa Bezos na Lauren Sanchez bwatumiwemo ibyamamare ku Isi mu ngeri zitandukanye.
Bamwe mu bakomeye babutumiwemo, twavugamo nka Donald Trump, Elon Musk, Kim Kardashian, Katy Perry, Ivanka Trump n’abandi..
Umubano wa Bezos na Lauren Sanchez watangiye mu 2019 nyuma y’uko Bezos atandukanye na MacKenzie.
Mu 2023 batangaje ko bazashyingiranwa. Kuba icyo gihe, Ubuzima bwabo ntabwo bwigeze bushyira ku karubanda.
Bezos n’Umucuruzi kabuhariwe ufite Urubuga rwa Amazon, mu gihe Lauren Sánchez ari Umunyamakuru kuri Televiziyo Fox News.
Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe mu Kwezi kwa Kamena [6] y’uyu Mwaka w’i 2025, bukaba buzabera mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani.
Amakuru ajyanye nabwo akojwe kugira ibanga, gusa hari ibivugwa ko bushobora kuzakorerwa mu Bwato bafite ku Nkombe ya Venice aha mu Butaliyani. Ubu Bwato bufite agaciro ka Miliyoni 500$.
Amafoto

