“Iyo dufata inguzanyo, twibanda ku zidusaba inyungu nto kandi zizishyurwa mu gihe kirekire” – Min Ndagijimana

0Shares

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana yashimangiye ko Igihugu gikomeje gufata inguzanyo zihendutse zirimo igice kinini cy’impano, zifite inyungu nto kandi zishyurwa mu gihe kirekire.

Ubusesenguzi bw’inguzanyo zo hanze bwakozwe mu Ukuboza 2022, bwagaragaje ko agaciro kazo ka none ku musaruro mbumbe kageze ku gipimo cya 33.6% ugereraninije na 34.6% by’umusaruro mbumbe wari uteganyijwe.

Muri iki cyumweru yari imbere y’Abasenateri n’Abadepite, agaruka ku cyerekezo cy’ubukungu bw’igihugu, aho yagaragaje ko Guverinoma yashyizeho ingamba na politiki zirimo ishyirwaho ry’Ikigega Nzahurabukungu ndetse n’izindi.

Minisitiri Dr Ndagijimana ati “None agaciro k’ingano y’inguzanyo kubyo twohereza mu mahanga gateganyijwe kugera ku 139.3%; agaciro ka none k’ingano kuri serivisi yo kwishyura inguzanyo kubyo twohereza mu mahanga kazagera kuri 6.8% naho agaciro kazo ku mafaranga azinjira kazagera ku gipimo cya 8.7% kandi aka gaciro ka none kavuzwe haruguru kari munsi y’intego twihaye.”

Yakomeje agira ati “Twafashe ingamba zo gufata imyenda ihendutse kandi iri mu murongo n’urugero twihaye, ifite inyungu nto kandi zidahindagurika yishyurwa mu gihe kirekire kandi zubahiriza agaciro ka politiki y’ifaranga ryacu.”

Minisitiri Dr Ndagijimana avuga kandi ko igihugu gishobora gufata imyenda idahenze.

Ati:”Tukaba twafata gusa imyenda ihenze mu gihe tudashobora kubona impano cyangwa se imyenda ihendutse idashobora kuboneka ku isoko, ndetse no mu gihe imishinga tugiye gushoramo izabyara inyungu zigaragara kandi iyo myenda itadushyira mu buryo bwo kunanirwa kuyishyura.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *