“Itariki yo kugaba Igitero mu Mujyi wa Rafah yamaze kwemezwa”, Benjamin Netanyahu

0Shares

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheri, Benjamin Netanyahu yatangaje ko itariki yo kugaba ibitero mu Majyepfo y’Intara ya Gaza mu Mujyi wa Rafah yamaze kwemezwa.

Ni mu gihe Perezidanse y’Amerika ivuga ko intumwa zayo zishinzwe imishyikirano i Kayiro mu Misiri zari zumvikanye n’abarwanyi ba Hamasi ku buryo bwo guhagarika intambara no kurekura abafashwe bunyago.

Netanyahu yavuze ko yabonye raporo y’ibiganiro bibera i Kayiro ariko yongeraho ko Isirayeri ikora uko ishoboye ngo igere ku migambi yayo yo kubohoza abafashwe bunyago no gutsinda burundu umutwe wa Hamasi.

Yavuze ko uko gutsinda bisaba kwinjira mu mujyi wa Rafah no gutsemba batayo z’abakora iterabwoba zihari. Yavuze ko bizaba kandi itariki bizabera yamaze kwemezwa.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yihutiye kwamagana ayo magambo. Umuvugizi wa ministeri y’ingabo y’Amerika, Sabrina Singh, yatangaje ko Amerika yasobanuye neza ko idashaka intambara mu mujyi wa Rafah uri mu ntara ya Gaza.

Yavuze ko Amerika ishaka kureba uburyo byakorwa muri ako gace kubera impamvu zifatika zerekeye ubuzuzima bw’abasivili b’Abanyepalestina bahahungiye yemeza ko kugeza ubu hataragaragazwa uburyo bishobora gukorwa.

Ibiganiro byaberaga i Kayiro mu Misiri mu mpera z’icyumweru byari byitabiriwe n’umuyobozi w’ibiro by’Amerika bishinzwe ubutasi (CIA), William Burns hamwe n’intumwa za Isiraheri, Hamasi na Katari.

Perezidansi y’Amerika yavuze ko ibyo biganiro bihamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *