Ismail Haniyeh ni we wari umukuru w’ishami rya politike rya Hamas. Yabaye Minisitiri w’intebe wa Leta ya 10 ya Palestina mu gihe cy’umwaka umwe kuva mu 2006.
Ismail Abdel Salam Haniyeh, wari uzwi kandi ku izina rya Abu Al-Abd, yavukiye mu nkambi y’impunzi z’Abanyepalestina.
Mu 1986 yafunzwe na Israel igihe cy’imyaka itatu, nyuma ahungira ahitwa Marj al-Zuhur – ubutaka budafite nyirabwo bwo hagati ya Israel na Liban – aho we n’abandi bayoboraga Hamas babaye umwaka wose mu buzima bugoye mu 1992.
Nyuma y’umwaka yarahunze, yagarutse kuba muri Gaza, mu 1997 yashyizwe mu biro bya Sheikh Ahmed Yassin, umukuru wa Hamas mu by’ukwemera, bituma na we agira imbaraga.
Mu 2006, Hamas yatanze Haniyeh nk’umukandida ku kuba Minisitiri w’intebe, maze yemezwa kuri uwo mwanya.
Nyuma y’umwaka umwe, Haniyeh yirukanwe kuri uwo mwanya na Perezida wa Palestina Mahmoud Abbas, nyuma y’uko umutwe w’abarwanyi ba Izz al-Din al-Qassam ufashe agace ka Gaza, akurikana intumwa z’ishyaka Fatah rya Abbas mu makimbirane yamaze icyumweru agasiga benshi bapfuye.
Haniyeh yanze uko kwirukanwa kwe avuga ko “kunyuranyije n’itegeko nshinga”, avuga ko Guverinoma ye izakomeza inshingano yihaye zo gukorera abaturage ba Palestina.
Kuva ubwo, inshuro nyinshi Haniyeh yasabye ko habaho kwiyunga hagati ye na Fatah.
Mu 2017, yatorewe kuba umukuru wa politike w’umutwe wa Hamas, mu 2019 Haniyeh yavuye muri Gaza ajya kuba muri Qatar. Umukuru wa Hamas muri Gaza ni Yahya Sinwar.
Mu 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje Haniyeh nk’umwe mu bantu bakora iterabwoba ku isi.
Haniyeh yarangwaga n’imvugo ikarishye yamagana Israel muri iki gihe cy’intambara muri Gaza, aho batatu mu bahungu be bishwe n’ibitero by’indege z’ingabo za Israel.
Gusa uretse imvugo ye, Abadipolomate benshi bamufataga n’umuntu ugerageza kumvikana ugereranyije n’abandi bakuru ba Hamas bo muri Gaza, nk’uko bivugwa n’Ikinyamakuru, Reuters.
Benshi batinya ko urupfu rwa Haniyeh rushobora gutuma ibintu birushaho kumera nabi mu makimbirane hagati ya Israel na Hamas.