ASKF Rwanda yongereye ubumenyi Abakarateka barenga 100, bakina Karate mu buryo bwa Shotokan.
Aya mahugurwa y’Umunsi umwe yitabiriwe n’abakarateka bo mu gihugu hose bafite Umukandara w’Umukara kugeza ku w’Ubururu.
Umuyobozi wa ASKF Rwanda, icyarimwe n’umwarimu wa Karate-Shotokan ku rwego mpuzamahanga, Nduwamungu Jean Vianney, ayatangiza ku mugaragaro, yatangiye ashimira abayitabiriye.
Yabibukije ko ubumenyi bahabwa bagomba kubusangiza bagenzi babo baba batagize amahirwe yo kuyitabira. Bityo uyu mukino ugakomeza gushinga Imizi imbere mu gihugu.
Abayitabiriye bashimiye Nduwamungu Jean Vianney na ISKF Rwanda bayateguye, bungamo ko yazajya akorwa inshuro nyinshi.
Uretse guhugurwa imbere mu gihugu, abakarateka bakina Karate Shotokan, basabye ko bafashwa no kwitabira amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga.
Abatanze aya mahugurwa, Senzei Mukuru Nduwamungu Jean Vianney, Sensei Bugabo Amile na Sensei Eric Mbarushimana bombi bafite Dan ya 5, bashimiye aba bakarateka by’umwihariko amakipe 20 baje bahagarariye.
Aya mahugurwa yasojwe Abanyamuryango bashya bahabwa Ikarita ibemerera kuba Abanyamuryango ba ISKF Rwanda.
Kugeza ubu, ISKF Rwanda, imaze kugira Amakipe 11 yemewe mu buryo bw’amategeko.
Nk’uko Abakarateka babisabye, andi mahugurwa ateganyijwe tariki ya 03 Kanama 2024.
Amafoto