Isiraheli: Minisitiri Gantz yeguye muri Leta avuga ko iyoboye Intambara iri gukorerwa muri Gaza

Minisitiri Benny Gantz wo muri Leta ya Israel iyoboye intambara yeguye muri Leta y’ibihe bidasanzwe, ibigaragaza kutavuga rumwe gukomeje kwiyongera kuri gahunda za Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu zijyanye n’igihe cya nyuma y’intambara muri Gaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Tel Aviv ejo ku Cyumweru, aho yatangarije kwegura kwe, Gantz yavuze ko icyemezo cye yagifashe n'”umutima uremerewe”.

Yagize ati:”Mu buryo bubabaje, Netanyahu arimo kutubuza kwegera intsinzi nyayo, ari yo gisobanuro [mpamvu] cy’amakuba ababaje akomeje kuba.”

Gantz, ufatwa na bamwe nk’ushobora kuzahatanira ubutegetsi muri Israel, yasabye Netanyahu gushyiraho itariki y’amatora.

Netanyahu yamusubije mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga X ati: “Benny, iki si igihe cyo kuva mu gikorwa, iki ni igihe cyo gufatanya.”

Ku mbuga nkoranyambaga, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Yair Lapid yashyigikiye icyemezo cya Gantz, avuga ko ari “ingenzi kandi kirakwiye”.

Ako kanya nyuma yo gutangaza ko yeguye, Minisitiri w’umutekano w’igihugu Itamar Ben-Gvir, w’ibitekerezo by’ubuhezanguni ku gukomera ku bya kera, yahise asaba umwanya mu bagize leta iyoboye intambara.

Ben-Gvir ni umwe mu bagize urugaga rw’abahezanguni bakangishije kwegura no gusenya leta iriho ubu, mu gihe Israel yaba yemeye icyifuzo cy’agahenge cyatanzwe na Perezida w’Amerika Joe Biden.

Mu kwezi gushize, Gantz yari yashyizeho itariki ntarengwa ya 8 Kamena (6) kugira ngo Netanyahu abe yamaze kugaragaza uko Israel izagera “ku ntego” esheshatu zayo “zo mu gihe kiri imbere”, harimo no gusoza ubutegetsi bwa Hamas muri Gaza, no gushyiraho ubutegetsi bw’abasivile bwa Gaza buhuriweho n’ibihugu byinshi.

Icyo gihe, Minisitiri w’intebe Netanyahu yapfobeje ayo magambo, avuga ko ari “amagambo adafite akamaro”, yaba asobanuye “gutsindwa kwa Israel”.

Gantz, Jenerali uri mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse wakunze kunenga Netanyahu, yari umwe mu bagize “leta iyoboye intambara” ifata ibyemezo bikomeye bya Israel, hamwe na Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’ingabo Yoav Gallant.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Gantz yavuze ko ateguye gusa muri leta, ko ahubwo anavuye mu ishyaka rya ‘National Unity’ ayobora.

Iki cyemezo ntikizakuraho leta ya Israel, kuko Netanyahu agifite ubwiganze bw’imyanya 64 mu nteko ishingamategeko ya Israel (izwi nka Knesset) igizwe n’abadepite 120.

Ariko kirushijeho gushyira mu kato Minisitiri w’intebe Netanyahu, ndetse gishyize ku karubanda ukutavuga rumwe gukomeye ku kuntu arimo kuyobora intambara.

Ukwegura kwe kwanabaye habura umunsi umwe ngo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken akorere uruzinduko rw’iminsi itatu muri ako karere, aho ateganya gusura Israel, Misiri, Jordan (Jordanie) na Qatar, kugira ngo abashishikarize ko amasezerano y’agahenge yagerwaho.

Gantz, umucyeba wa Netanyahu muri politiki ndetse wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Israel (IDF), ishyaka rye ryari riri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza ku itariki ya 11 Ukwakira (10) mu 2023.

Nyuma yuko hatangiye intambara yakurikiye ibitero bya Hamas muri Israel byo ku itariki ya 7 Ukwakira uwo mwaka, yemeye kujya muri Leta yo mu bihe bidasanzwe yari ahuriyemo na Netanyahu.

Ishyaka rye rya ‘National Unity’, ry’ibitekerezo biri hagati na hagati, rifite imyanya itanu muri leta ya Israel yo muri ibi bihe bidasanzwe.

Ijambo rya Gantz muri iyo leta ryabonwaga henshi nk’iryo gutuma hatiganzamo ubuhezanguni bw’abandi bayigize bakomeye ku bya kera bo mu rugaga rwa Netanyahu.

Mu yandi makuru yo ku cyumweru, igisirikare cya Israel cyatangaje ko komanda wo ku rwego rwo hejuru wari uyoboye umutwe w’ingabo (‘division’) ushinzwe Gaza yeguye kubera icyo yise kunanirwa kuburizamo ibitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira.

Brigadiye Jenerali Avi Rosenfeld abaye komanda wa mbere wa IDF wo mu bayobora imirwano weguye ku mirimo ye kuva ibyo bitero byaba. (BBC)

Isiraheli yashyizeho Leta igizwe n’abantu batatu iyoboye intambara, nyuma y’ibitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *