Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryungutse Abasifuzi bashya

Nyuma y’iminsi itanu y’amasomo yo ku rwego rwa mbere ajyanye no gusifura Umukino wo Koga, cyangwa se ‘Level 1 Technical Officials Course’ mu Ndimi z’Amahanga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, Abasifuzi 32 bahawe Impamyabumenyi nk’ikimenyetso kigaragaza ko ibyo bize babitsinze.

Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 08 Nyakanga 2024, yateguwe ku bufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi, World Aquatics, atangwa n’Impuguke yo mu gihugu cya Kenya, Zeff Ekumbo Jangi.

Yari agamije kubafasha gusifura Amarushanwa atandukanye yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego Mpuzamahanga.

Yari agabanyijemo kandi ibice bibiri, birimo igice cyo kwiga mu Ishuri ndetse no kujya kuri Pisine gushyira mu ngiro ibyo bize, asozwa no gukora ikizamini cyanditse.

Amasomo yo mu Ishuri yabereye kuri Greenwich Hotel, mu gihe amasomo ngiro yabereye kuri Pisine ya Tennis Club i Nyarutarama na Pisine ya La Palisse Hotel i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Pisine ya Tennis Club ireshya na Metero 25 mu gihe iya La Palisse ari Metero 50, izi zombi bakaba bareretse uburyo bakwitwara mu gihe bari gusifurira abakinnyi, kuko zitanganya uburebure. Ibi bikaba byari bikubiye mu masomo bahawe mu Ishuri.

Amwe mu masomo bigishijwe, arimo ajyanye n’icyo Pisine ivuze ku musifuzi n’akamaro ke mu gihe cy’Irushanwa.

Mu gihe k’Irushanwa, bigishijwe uko bandika abakinnyi bagiye gukina, gufata ibihe byabo, kureba amakosa bakorera muri Pisine n’amahame agomba kuranga Umusifuzi. 

Mu gusoza aya masomo, Ekumbo yongeye kwibutsa abayitabiriye amahitamo bakoze ariyo yo kuba abakemurampaka mu mukino wo Koga. Yungamo ko Umusifuzi agomba kurangwa no kubaha amahame shingiro arimo kutabogama no kutarangara mu gihe abakinnyi barushanwa ndetse gutanga ubutabera bukwiye.

Ati:”Maze Imyaka isaga 20 ndi Umwalimu uhugura Abasifuzi. Imwe mu nkingi ya mbere mugomba kuzagenderaho, irimo kubaha amahitamo mwakoze. Umukino wo Koga mu Rwanda ubu nimwe ugiye guhanga amaso. Aho muzajya mu marushanwa atandukanye yaba iy’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, muzibuke ko mwanyuze imbere y’umutoza wabahaye ubumenyi ntagereranywa”.

Yasoje agira ati:”Gusifura ntabwo ari ikintu cyoroshye, kuko uba uhanzwe amaso na buri umwe. Ariko iyo wabikoze neza uhora ubyibukirwaho. Iyo wabikoze nabi ubishaka nabwo biragukurikirana. Ndabizeye muzitwara nk’abanyamwuga”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Rugabira Girimbabazi Pamela, asoza aya mahugurwa yabanje gushimira abayitabiriye bose. Yungamo ko kuba barakoze Ikizamini bigaragaza urwego yari ariho. Ndetse ko ari kimwe mu byo kwishimira, kuko kugira abasifuzi bafite ubumenyi bifasha mu iterambere ry’umukino.

Ati:”Abasifuzi ni bamwe mu bagira uruhare rufatika muri buri mukino, by’umwihariko umukino wo Koga, kuko umukinnyi aba ahanganye n’Amazi, abatezeho kumusifurira nk’uko bigombwa. Iyo mutamuhaye ibyo yakoreye kubera Ubumenyi bucye, amakosa ajya kuri twe. Bityo niyo mpamvu dukomeza gukora ibishoboka byose hagamijwe ko abasifuzi bacu bakomeza kujyana n’aho umukino wo Koga ugeze utera imbere ku rwego rw’imbere mu gihugu no ku Isi muri rusange.

Amafoto

May be an image of 12 people, people smiling, dais and text

May be an image of 3 people, child, people studying, table and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 3 people, people smiling, dais and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 1 person, studying, smiling, table and text

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *