Ishyirahamwe ry’Umukino wo gutwara Imodoka mu Rwanda [RAC], ryateguye irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ryise 1er Rally Sprint GMT 2025.
Iri rushanwa riteganyijwe gukinirwa i Musha mu Karere ka Rwamagana mu mpera z’iki Cyumweru, tariki ya 03 Gicurasi 2025. Aha i Musha, haba hitezwe abafana cyane ko ariho hakunze gutangirizwa Umwaka w’imikino muri RAC.
Rigamije kwibuka abahoze ari abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku Modoka ndetse n’Abasiporotifu muri rusange basize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugeza ubu, Ishyirahamwe ry’Umukino wo gutwara Imodoka mu Rwanda rimaze kumenya abakinnyi batatu bakina umukino wo gutwara Imodoka bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa ubushakashatsi bwo kumenya n’abandi buracyakomeje.
Abibukwa barimo; Kanamugire François wari uzwi nka [Gitoki], Gusenga Inoncent wari uzwi nka [Kiringiti] na Mugwaneza Huss.
Amakuru THEUPDATE yakuye kuri umwe mu bantu ba hafi bo muri iri Shyirahamwe, avuga ko hateganyijwe kuzasiganwa Imodoka zirenga 10.
Kanangire Christian wegukanye Shampiyona y’Umwaka ushize [2024] n’umwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso muri iri rushanwa.
Uretse Kanangire, hitezwe n’abandi bakinnyi bakomeye barimo Gakwaya Claude ndetse n’amaraso mashya, cyane ko iri siganwa ariryo rya mbere rizaba rifungura Umwaka w’imikino mu Ishyirahamwe ry’umukino wo gutwara Imodoka mu Rwanda.
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishyirahamwe ry’umukino wo gutwara Imodoka mu Rwanda, ni ku nshuro ya gatatu ritegura Irushanwa ryo kwibuka.
Inshuro ya mbere yateguye iri rushanwa mu 2023, rikinwa n’imodoka za Karting. Karting n’Imodoka ntoya zikoreshwa n’abakinnyi bategurwa kuzavamo by’umwihariko abatwazi b’Imodoka z’amasiganwa azwi ka Formula One [F1].
Inshuro ya kabiri, iri rushanwa ryakinwe umwaka ushize [2024], rikinwa mu buryo bwa E- Sport, uburyo bwo gutwara Imodoka hifashishijwe Ikoranabuhanga.
N’ubwo mu zindi nshuro nta rushanwa ryo kwibuka RAC yakoraga, yifatanyaga n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Ishyirahamwe ryo gutwara Imodoka mu Rwanda, ni rimwe mu mashyirahamwe yashinze Imizi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu barimo Umuryango wo kwa Gakwaya n’abandi. Kuri ubu, Gakwaya Christian niwe muyobozi waryo.
Uretse Irushanwa ryo kwibuka, RAC itegura n’andi marushanwa arimo nka; Rwanda Mountain Gorilla Rally, HuyeRally2024 n’ayandi.
Amafoto