Ishoramari ry’u Rwanda ryageze kuri Miliyari 1.6$, umuvuno wari uwuhe

0Shares

Abikorera ndetse n’abasesengura ibirebana n’ubukungu, basobanura ko kuba u Rwanda rukomeza kwakira abashoramari bashya buri mwaka, ari inyungu ikomeye ku bukungu bw’igihugu haba mu kongera ubumenyi, guhanga imirimo mishya no gutuma ubukungu bw’igihugu muri rusange butajegajega. 

Umwaka ushize u Rwanda rwagize ishoramari ryari rifite agaciro ka miliyari 1.6 z’amadolari ya Amerika

Louise Musenge, umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bubiligi aho mu kazi akora harimo no gushishikariza abanyarwanda baba mu mahanga kuza gushora imari mu gihugu cyabo.

Asobanura ko mu by’ingenzi akora ari ukwerekana amahirwe yashorwamo imari kugira ngo abanyarwanda baba hanze muri rusange nabo bagire umusanzu batanga mu kubaka igihugu cyabo.

Imibare y’ibanze y’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere yerekana ko kuva mu kwezi kwa Mbere kugeza mu kwa 12 mu mwaka wa 2022, hakozwe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 1.6 z’amadolari.

Imwe mu mishinga 103 igikomeza ishingiye ahanini ku nganda nini aho ku ikubitiro hari umushinga wo gutunganya gaz methane wa miliyoni 530 uzubakwa i Karongi.

Ikigo kizatunganya ingufu zo gutekesha cya miliyoni 25 z’amadolari nacyo kiri mu byitezweho kunganira igihugu mu rwego rw’ingufu.

Abikorera bo mu Rwanda bashimangira ko usibye umutekano igihugu gifite, koroherezwa mu gufungura ikigo cy’ubucuruzi n’ibindi, ngo ikoranabuhanga riri mu bituma abashoramari barushaho gukunda u Rwanda uko imyaka ishira.

Kugeza mu kwezi kwa 11 muri 2022, ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo byari bimaze kwinjiza miliyoni 425.5 z’amadolari aho miliyoni 19.7 zinjijwe na pariki y’igihugu y’Ibirunga yonyine.

Byinshi muri ibi bikorwa bishingiye ku bukerarugendo byazamuwe n’inama mpuzamahanga zigera ku 100 zitabiriwe n’abasaga ibihumbi 35 aho service zizishamikiyeho zinjije miliyoni 62 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 43 zateganywaga kwinjizwa.

Aha niho abasesengura ibirebana n’ubukungu bahera bemeza ko hari impamvu nyinshi zituma u Rwanda rurushaho gushorwamo imari kandi mu nzego zose harimo umutekano.

Gahunda yo kugira Kigali ihuriro mpuzamahanga rya service z’imari yatangijwe mu mwaka ushize nayo yitezweho kugira byinshi ihindura bishingiye ku ishoramari rya miliyoni 100 z’amadolari yashowemo.

Abaturage bashimangira ko gukomeza kwakira abashoramari mu nzego zitandukanye ari inyungu kuri bo ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Umwaka ushize abantu 1.367 bimenyereza imirimo mu nzego zitandukanye babonye ibigo bibakira, ndetse ibigo by’imari bito n’ibiciriritse 5648 byongererwa ubumenyi aho 82% byabyo byemerewe inguzanyo mu mabanki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *