Hagati y’umwaka wa 2018 na 2022, u Rwanda rwanditse ishoramari riturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) rifite agaciro ka miliyoni zirenga 870, ni ukuvuga miliyari zisaga 1,187 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ku munsi wa mbere w’Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuza inzego z’u Rwanda n’iza EU iteraniye i Kigali guhera ku wa Mbere taliki ya 26 Kamena 2023.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagize ati: “Iryo shoramari rikomeje guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu guhanga imirimo no gushyigikira urwego rw’abikorera, ari na rwo rufunguzo rw’iterambere ry’ubukungu.”
Yakomeje avuga ko ubufatanye bw’u Rwanda na EU butagarukira gusa ku bushabitsi, ahubwo ari n’ikimenyetso cy’indangagaciro impande zombi zisangiye, ubwubahane no kwiyemeza kubaka ahazaza harushijeho kuba heza.
Ati: “Reka dukomeze gushyigikira ishoramari, twimakaza guhanga udushya no guharanira iterambere ry’Abanyarwanda.”
Iyo nama ibaye ku nshuro ya mbere, ihuje abashoramari bahagarariye impande zombi, abahagarariye Inzego z’abikorera ndetse n’inzego zitandukanye za Leta, aho barimo kugenzura amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari birangwa mu Rwanda n’uko byarushaho kubyazwa umusaruro.
Ni inama yateguwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ambasade ya EU mu Rwanda igaruka ku kirere cy’ubucuruzi, hibandwa ku nzego zibonwamo amahirwe ahambaye ari zo ishoramari rishingiye ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima, gukora imiti, inkingo n’ibikoresho by’ubuvuzi, serivisi z’imari n’iz’ikoranabuhanga ndetse no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.
Koen Doens, Umuyobozi Mukuru wa EU ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, yasobanuye ko uruhererekane rw’ubucuruzi mpuzamahanga bwishingikiriza ku bihugu bike, bikaba ari byo bituma ruhungabana cyane iyo havutse ingorane.
Ati: “Ni yo mpamvu turimo kureba uko twakongera ibyo bihugu, ndetse tubona Afurika igaragaza amahirwe menshi yadufasha gukemura ingorane nyinshi. U Rwanda rwashyizeho gahunda ihamye y’ubugenzuzi ari na yo mpamvu irimo gukurura ishoramari ryinshi.”
Yavuze kandi ko u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’icyicaro cy’ibisubizo by’ibibazo byinshi, EU ikaba yizera ko iyi nama ya mbere ihuje impamde zombi ari umusemburo wo kwihutisha ubutwererane busanzwe buhari.
Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi, yongeraho ko iyi nama itanga urubuga rw’ingirakamaro rufasha inzego za Leta, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere, rwo kugirana ibiganiro bisobanutse kandi bitanga umusaruro.
Yakomeje agira ati: “Turashaka kuvuga inkuru yacu. Inkuru y’igihugu kiri mu rugendo. Igihugu cyanditse amateka yo gukora ibidashoboka mu kubakira agaciro abaturage bacyo. Igihugu kinyotewe n’ubufatanye nk’ubu bwa EU bwungura impande zombi. Igihugu cyugururira amarembo ubucuruzi kandi kikabuha agaciro.”
Ambasaderi wa EU mu Rwanda Belen Calvo Uyarra, yongeyeho ati:“Ibanga namenera abashoramari ba EU bitabiriye iyi nama ni uko RDB ari yo marembo yanyu yo gushora imari mu Rwanda, kandi twizera ko vuba aha muzaryoherwa n’umusaruro w’ubutwererane dukomeje kugirana na bo.”
Iyi nama inatanga amahirwe y’ubufatanye buhuza abashoramari bo ku mpande zombi (B2B) cyangwa abashoramari bagirana ubufatanye na Leta (B2G). Abashoramari barahabwa umwanya w’ibiganiro na buri rwego rw’imikoranire hagamijwe kumenya amahirwe rutanga.
Nanone kandi, ibigo biharanira iterambere ry’urwego rw’imari birimo kumurika amahirwe ari mu Kigega cya EU giharanira Iterambere Rirambye (EFSD+), kikaba ari cyo kinyuzwamo inkunga zo gushyigikira ishoramari mu bihugu bikorana na EU.
Ku munsi wa mbere w’inama, I&M Bank Rwanda, Komisiyo ya EU, Ambasade ya EU na Banki y’u Buholandi y’Amajyambere (FMO), basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika (miliyari zisaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda) yo gushyigikira iterambere ry’ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda.
Nanone kandi, Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (GIZ), byatangije umushinga ugamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro burambye mu Rwanda, bishimangira ukwiyemeza kwabyo mu guharanira iterambere rirambye mu rwego rw’ubucukuzi.
Amafoto