Umukino wa Volleyball n’umwe mu y’intoki ikinwa mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange.
Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, ni rimwe muri 37 agize Komite Olempike y’u Rwanda.
Amateka agaragaza ko uyu mukino watangiwe gukinwa ku Isi mu Mwaka w’i 1895, uhimbwe n’Umunyamerika William George Morgan.
Kuva icyo gihe, kugeza ubu, Imyaka 129 irashize uyu mukino ukinwa mu bice bitandukanye by’Isi.
Mu Rwanda, Amateka agaragaza ko uyu mukino wahageze mu Mwaka w’i 1936 uzanywe n’Abamisiyoneri b’Ababiligi bigishaga muri Seminare nkuru ya Kiliziya Gatolika i Nyakibanda i Butare, kuri ubu ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Kuva icyo gihe, byasabye Imyaka 21 kugira ngo hashingwe Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, kuko ryashinzwe mu 1957.
Kugeza ubu, Volleyball n’umwe mu mikino ikomeye imbere mu gihugu mu buryo budashidikanywaho, n’ubwo yakomwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gusa, n’ubwo yakomwe mu nkokora, Volleyball n’umwe mu mikino yagize uruhare mu rugamba rwo kubohera Igihugu ndetse n’urugendo rwo kongera kubaka Igihugu mu Myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo zahoze ari iza RPA FPR-Inkotanyi.
Nk’indi mikino yose, iterambere rigerwaho bigizwemo uruhare n’abatoza, kuko aribo nkingi ya mwamba mu kuzamura no gutoza abakinnyi (impano).
Bamwe mu batoza bafatwa nk’Ibishyitsi by’umukino wa Volleyball, barimo Nyakwigendera Rutsindura Alphonse watozaga Ikipe y’Igihugu y’Abagore n’Ishuri rya Seminare ntoya ya Karubanda i Butare mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yanatwaye ubuzima bwe na bamwe mu muryango we.
Uretse Rutsindura, abandi batoza batoje Volleyball mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo; Lyambabaje Alexandre (Aracyariho) na Guillaume Sabin wari uzwi nka (Majyari).
N’ubwo batozaga ndetse bakanatanga umusaruro, aba batoza batozaga byo kubikunda no kubyitangira.
Guhera mu 1994 kugeza mu 2003, u Rwanda rwamaze Imyaka 9 rutagira Umutoza ufite urwego rwa mbere (Level/Niveau 1), kuko uwa mbere wayibonye yari Hatumimana Christian wayibonye mu 2003.
Kuva mu 2003, abatoza bagiye babona ibyangombwa byo gutoza (Level/Niveau) mu bihe bitandukanye, kugeza ubwo kuri ubu, u Rwanda rufite abatoza 3 bamaze kugira ibyangombwa byo gutoza biri ku rwego rwa gatatu, ari narwo rya nyuma rutangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi (FRVB).
Kugeza ubu, abo batoza ni; Sibomana Viateur waboye iyi Level/Niveau mu 2014 ayikuye muri Sudan, Mana Jean Paul na Hatumimana Christian bayibonye muri uyu Mwaka w’i 2024 bayikuye muri Benin.
Uretse Level/Niveau ya 3 yabonye mu 2014, Sibomana Viateur yabonye iya mbere mu 2005, abona iya kabiri mu 2010 ayikuye i Kampala muri Uganda.
Mana Jean Paul yabonye Level/Niveau ya mbere mu 2010, mu gihe iya kabiri yayibonye mu 2013.
Hatumimana Christian yabonye Level/Niveau ya mbere mu 2003, mu gihe iya kabiri yayibonye mu 2013.
Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe icyo kugira abatoza bafite Level/Niveau ya gatatu bizamarira iterambere ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, nk’uko babidutangarije.
- Mana Jean Paul
- N’iki bimaze kugira Level/Niveau ya 3?
Kugera kuri Level ya III iby’agaciro kanini cyane, kuko bishingiye ku bumenyi. Ni level umuntu abona yiyushye icyuya kandi akumva ko koko acengeye Volleyball mu mizi.
Bishimangira kugira ubumenyi bwuzuye mu gutoza Volleyball, guhera hasi kugera ku rwego rwa nyuma.
Level ya 3 nirwo rwego rwa nyuma rwo gutoza rutangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi FIVB.
Umutoza ufite Level ya 3, aba afite Ubumenyi buhagije bwamwemerera kuba yatoza amakipe y’ibihugu mu ngeri zitandukanye.
Binyuze mu masomo yemerera Umutoza kugira Level ya 3, umuntu yumva birambuye icyo Umukino wa Volleyball aricyo mu buryo bwagutse by’umwihariko ubw’iterambere, rijyana n’ubunyamwuga.
Umutoza uri kuri uru rwego, aba yuzuye bihagije, ku buryo ibyo atoza biba bitarimo gushakisha.
Abamaze kugera kuri uru rwego, bisobanuye ko dufite inshingano zo gusangira ubumenyi na bagenzi bacu, mu rwego rwo guhugurana hagamijwe guteza imbere Umukino wa Volleyball imbere mu gihugu.
- Bizamarira Volleyball y’u Rwanda?
Bizafasha gutera intambwe no gukemura bimwe mu bibazo birimo no kugira abakinnyi bacye b’Abenegihugu bazamuka uko bikwiye ku rwego rwo hejuru, ibi bikanasunikira amakipe kwitabaza abakinnyi baturutse hanze benshi.
Bamwe mu bakinnyi banyuze mu maboko y’Umutoza Mana Jean Paul, barimo; Gatsinzi Venuste, Dusenge Wycliffe, Ngaboyisonga Cedrick, Muvara Ronald, Kanamugire Prince, Shyaka, Cyusa, Gloire n’abandi…
Mana Jean Paul avuga ko bamwe muri aba bakinnyi, yazamuye urwego rwabo afatanyije n’Umutoza Serugo Christophe.
Abakinnyi Mana Jean Paul yatoje afatanyije n’Umutoza Nkusi Leonard uzwi nka Shinani barimo; Mahoro Yvan, Murangwa Nelson, Mutabazi Yves, Muvunyi Fred (Rufe) n’abandi..
Ubwo yafatanyaga n’Umutoza Nsengiyumva Jean Marie mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje Imyaka 18 yakiniwe i Mexico muri Mexique, yatoje abakinnyi barimo; Ndayisaba Sylvestre, Niyogisubizo Samuel uzwi nka (Tyson), Munyinya Justin (Umutoza yungirije mu Ikipe ya Police VC), Nshimiyimana Robert Guido (Umutoza wungirije mu Ikipe ya Kepler VC), Mpabuka Shabani, Sibomana Jean Paul n’bandi…
Uretse aba bakinnyi, uyu mutoza yanamenyekanye nk’Umutoza w’Ikipe y’Ishuri rya Collège Christ-Roi i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, hagati y’Umwaka w’i 2009 n’i 2016.
Yanatoje abakinnyi b’umukino wa Volleyball ikinirwa ku Mucanga (Beach Volleyball), barimo; Ntagengwa Olivier, Akumuntu Patrick Kavalo na Habanjintwari Fils.
Yatoje kandi amakipe arimo; Rwanda Revenue Authority (RRA WVC) n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), REG Volleyball Club. Kuri ubu, atoza ikipe ya Kigali Volleyball Club (KVC).
- Sibomana Viateur
Uretse kugira Level/Niveau ya 3 yo gutoza Volleyball, Sibomana afite urwego ruhanitse rwo gutoza yakuye mu gihugu cya Kenya mu 2017.
Mu 2019, yabonye uburenganzira bwo kuba umutoza w’abatoza, yahawe n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball ku Isi, nyuma yo gutsinda amasomo yitabiriye i Cairo mu Misiri.
Nyuma yo guhabwa ubu burenganzira, 2020, Impuzamashyirahamwe ya Volleyball ku Isi, yamwemereye bidasubirwaho kuba Umutoza uhugura abandi batoza.
Kuri we, avuga ko kugira Level/Niveau ya 3 bivuze kugira ubumenyi bwo guhugura abatoza bari munsi yabo, no kubereka uko gutoza bikorwa ndetse n’ibindi bifitanye isano.
Uretse ibi kandi, avuga ko umutoza ugeze kuri uru rwego, aba ari umuntu ufite ubushobozi bwo gutegura no gufasha Ikipe kwiga uburyo yatanga umusaruro mu gihe kirambye.
Akomeza avuga ko ubumenyi buhabwa umutoza uri kuri uru rwego, buba bujyanye no gutegura amakipe byo ku rwego rwo hejuru, gutoza byo ku rwego mpuzamahanga (Ku Isi hose), kwemererwa gutoza amakipe y’Ibihugu ndetse n’andi atandukanye yo ku rwego rwo hejuru haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
- Bizamarira iki u Rwanda?
Sibomana avuga ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwarahereye ku busa, rukaba rugeze kuri iyi ntera.
Akomeza avuga ko hagombye kubaho ubufatanye n’Igihugu n’izindi nzego bireba, hagakorwa gahunda zirambye zafasha mu iterambere ry’uyu mukino.
Gusa, agaragaza ko bimwe mu bihugu by’Afurika, urugendo rukiri rurerure, kuko usanga hagaragara ibimeze nko gucengana, abafite ubwo bumenyi ntibahabwe amahirwe, bityo inyugu Igihugu cyari buzagire zikaburizwamo.
Bamwe mu bakinnyi Sibomana Viateur yatoje barimo; Uwibambe Angelique, Uwineza Emilienne, Habimana Claudette uzwi nka (Bucumu), Mutakwampuhwe Brigitte, Niyigena Jeannette, Umutesi Josee, Igihozo Yvette, Ndasaba Dorcas, Indakalaa Magretti, Janet Wanja, Iyumva Nadine, Umugwaneza Carine, n’abandi…
Hagati y’Umwaka w’i 2010 kugeza mu 2018, Sibomana Viateur yatoje ikipe ya APR WVC, bivuze ko muri iyi Myaka hafi 9, abakinnyi bose bayikiniye bamunyuze mu biganza.
Sibomana kandi yatoje amakipe arimo; Kigali Volleyball Club (KVC), Gisagara VC ndetse anatwarana nayo Igikombe cy’Irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone 5) ryakiniwe i Kigali mu 2019.
Atoza ikipe ya APR WVC hagati y’i 2010 n’i 2018, Sibomana yegukanye ibikombe 6 bya Shampiyona n’ibindi bitandukanye birimo Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi na Coupe du Rwanda.
Zimwe mu nshingano yakoze zifite aho zihuriye n’umukino wa Volleyball, harimo kuba hagati y’Umwaka w’i 2015 na 2023, yabaye Umuyobozi wa Komisiyo y’Abatoza mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), inshingano yaretse yerekeza muri Benin gukomerezayo akazi gafite aho gahuriye na Volleyball.
Akomoza kuri bamwe mu bakinnyi yatoje bahize abandi cyangwa bakinnye mu gihe yatozaga Volleyball, Sibomana avuga ko mu kiciro cy’abagore (Abakobwa), abahize abandi bagizwe na; Janet Wanja (Passeuse), Habimana Claudette Bucumu (Central).
Abakinnyi bakina ku mpande (Left and Right): Indakala Magretti, Seraphine Mukantambara, Ndasaba Dorcas, Mutakwamphuwe Brigitte, Mukandayisenga Benitha na Uwamaho Betty (Libero)
Mu kiciro cy’abagabo, abakinnyi bahize abandi bagizwe na; Isibo Casius (Passeur) yitabye Imana muri uyu Mwaka, Michel Karekezi na Rubayita Cesar.
Abakinnyi bakina hagati mu kibuga (Central) bagizwe na; Dusabimana Vincent na Yhango Theodore.
Abakinnyi bakina ku mpande (Left & Right); Ndayikengurukiye Jean Luc, Flavien Ndamukunda, Mukunzi Christophe, Yakan Laurence.
Libero; Bosco Mutabazi na Karera Emile Dada.
- Hatumimana Christian
Kuri ubu, Hatumimana Christian n’umutoza w’Ikipe ya Police y’abagore (Police WVC).
Yabonye Level/Niveau ya mbere yo gutoza mu 2003, abona iya kabiri mu 2013
Kuri we, avuga ko kugira Level/Niveau ya 3 ari iby’agaciro kanini kuko bimuhesha uburenganzira bwo gutoza ikipe iyo ariyo yose ya Volleyball ku rwego urwo arirwo rwose ku Isi.
Yungamo kandi ko ari ari inzira iganisha ku kwemerwa kuba Umwarimu (Instructor) w’umukino wa Volleyball ku Isi.
Akomeza avuga ko kugera ku ntera ya nyuma umutoza wa Volleyball ashobora kugeraho, atari ibya buri wese, bityo ko atabona icyo abinganya.
- N’iki bizamarira Volleyball y’u Rwanda?
Avuga ko kugera kuri uru rwego, bizafasha kwigisha abatoza, gutoza amakipe (Clubs n’amakipe y’igihugu) ibigezweho no gufasha kuzamura umubare w’abatoza imbere mu gihugu, bidasiganye no kubongerera ubumenyi.
Yungamo ko kugira abatoza batatu (3) bafite iyi Level/Niveau, bihesha agaciro Volleyball y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Bamwe mu bakinnyi bamunyuze imbere avuga ko afata nk’ab’ibihe byose, barimo; Adolphe Mutoni, Ilibagiza Alice, Mukamurenzi Providence, Liliane Igiraneza (Yitabye Imana), Yvonne, Regine Izabayo n’abandi.
Hatumimana avuga ko aba bakinnyi ari abo yatoje mu makipe (Clubs), abatariyemo abo yatoje mu ikipe y’Igihugu.
Uretse gutoza ikipe ya Polisi y’abagore, mu kiciro cy’abagabo, yatoje ikipe ya Amasata VC, gusa ntabwo yayitinzemo.
Yanabaye kandi umukozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), mu gihe kitari gito.